AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Perezida Trump yafunguye 26 barimo umukwe we

Perezida Trump yafunguye 26 barimo umukwe we
24-12-2020 saa 11:20' | By UKWEZI | Yasomwe n'abantu 1853 | Ibitekerezo

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, ugiye gusoza manda ye agaha intebe Joe Biden uherutse gutorerwa kumusimbura, yatanze imbabazi ku mfungwa 26 zirimo na se w’umukwe we.

Izi mbabazi zitanzwe mu gihe muri Mutarama 2021 aribwo Perezida Trump azasoza manda ye.

Ibinyamakuru byo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika byatangaje ko yababariye infungwa 15, zirimo babiri bahamijwe uruhare mu bufatanye n’u Burusiya mu kwivanga mu matora y’iki gihuhugu yabaye mu 2016.

Mu babariwe hagaragayemo Paul Manafort wari uhagarariye ibikorwa byo kwiyamamaza bya Trump mu matora ya 2016, nawe akaba yarahamijwe n’iperereza rya 2018 kugira imikoranire n’u Burusiya mu kwivanga muri ayo matora.

Harimo kandi Roger Stone wahoze ari umujyanama we, wafunzwe azira kubeshya Inteko Ishinga Amategeko ubwo yabazwaga ku kuba yaba yaragerageje gukoresha Wikileaks, urubuga rugaragaza ubutumwa bwohererejwe Trump na Hillary Clinton bari bahanganye mu 2016.

Perezida Trump na none yanze kuva ku butegetsi asize ba mwana we, Charles Kushner, mu gifungo kandi afite ububasha ahabwa n’itegeko bwo kumubabarira.

Kushner yafunzwe azira ibyaha birimo kunyereza imisoro, gukoresha nabi amafaranga yari agenewe ibikorwa byo kwiyamamaza ndetse no gusibanganya ibimenyetso.

Uretse abo bahawe imbabazi, abandi batatu bagabanyirijwe igifungo, baza biyongera kuri batanu nabo bari bakigabanyirijwe kuwa Kabiri.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA