AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Perezida Yoweri Museveni yarahiye ashimangira ko nta gahunda afite yo kuva ku butegetsi

Perezida Yoweri Museveni yarahiye ashimangira ko nta gahunda afite yo kuva ku butegetsi
13-12-2018 saa 11:26' | By Chief Editor | Yasomwe n'abantu 2464 | Ibitekerezo

Perezida Yoweri Museveni wa Uganda, yabwiye abahagarariye amashyaka mu nama nyunguranabitekerezo bahuriyemo kuri uyu wa Gatatu, ko abibeshya ko yaba ari mu nzira zo kuva ku butegetsi amazeho imyaka hafi 33, bakwiye kubyibagirwa ndetse ko abatekereza ibyo kuba hari uwenda kumusimbura bibeshya cyane.

Iyi nama nyunguranabitekerezo yahuje abayobozi b’amashyaka ahagariwe mu Nteko Ishinga amategeko ya Uganda, yitabiriwe na Museveni nk’umuyobozi w’ishyaka rya NRM, Jimmy Akena uyobora Uganda Peoples Congress (UPC), Norbert Mao uyobora Democratic Party (DP) na Asuman Basalirwa. uyobora ishyaka rya Justice Forum (Jeema). Aba bayobozi b’amashyaka bari baherekejwe n’abandi bayobozi babungirije mu mashyaka yabo.

Mu ntangiriro z’iyi nama, ishyaka ritavuga rumwe na Museveni, Forum for Democratic Change (FDC), ryatangiye guteza akavuyo aho ryagaragaje ko rikeneye uburenganzira bwo kwihuriza hamwe n’ubwisanzure mu kutavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Museveni, ariko inama irakomeza.

Ubwo Museveni yafataga ijambo, yabwiye abatavuga rumwe na we ko badakwiye gutekereza ibyo gufata ubutegetsi bwa Uganda kuko ngo azakomeza kuyobora kugeza igihe azanyurwa n’Iterambere n’umutekano yifuriza Afurika.

Museveni ati : "Njya numva abantu nka Mao bavuga ibyo kujya ku butegetsi, bakavuga uko bumva bazicara mu ruhame bakareba Museveni agira uwo aha ubutegetsi... Icyo nicyo kintu cy’ingenzi kurusha ibindi kuri we, njyewe ntekereza ko atari cyo kintu cya ngombwa kurusha ibindi. Aho gutekereza ibindi arivugira ibyo, ninayo mpamvu navuze ko mu gihe cyose ngifite imbaraga nzakomeza, ni aho mpagaze, sinzava ku butegetsi mbona hari ibitarajya mu buryo... Urahora uvuga iby’amatora, arashaka gutora kanaka ngo akore iki ? Icyo nicyo wagasubije. Njye nta yindi nyungu mfite muri Politiki kuko ndi umushumba w’inka zanjye"

Museveni aha yabwiraga cyane Mao na Basalirwa, kuko mu byo bari bavuze muri iyi nama bavugaga ko bafite inyota yo kuzabona Museveni yitabira ibirori byo kurahira kwa Perezida wa Uganda utari Museveni, ariko uyu muyobozi ababwira ko bashaka ikindi batekereza ntibarote ibyo kuba Museveni agiye kuva ku butegetsi.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA