Guverinoma ya Tanzania yatangaje ihagarikwa ryo kwinjiza ibikoresho bya purasitike muri iki gihugu. Byatangajwe mu itangazo rigenewe abanyamakuru ryavuye mu biro bya visi perezida w’ iki gihugu.
Iri tangazo ryasohotse kuwa 16 Gicurasi 2019 ryari rifite umutwe ugira uti “ Itangazo rireba abagenzi bateganya gusura Tanzaniya”
Rivuga ko guverinoma igiye gushyira ikicaro kihariye ku mipaka kugira ngo hakazwe ingamba.
Bimwe mu byo itangazo rigarukaho riragira riti “ Guverinoma ya Tanzaniya yifuje gutangariza abantu bose bateganya kujya muri Tanzaniya ko kuva tariki ya 1 Kamena 2019 ibikoresho byose bya purasitiki byifashishwa mu gutwara ibintu hatitawe ku gukomera bifite bitazaba byemerewe kwinjizwa, koherezwa, gukorwa, ucuruzwa, ku bikwa, gukwirakwizwa no gukoreshwa ku butaka bwa Tanzania.”
Muri Kanama 2016, Guverinoma yari yaburiye abakora ibikoresho bya purasitike guhindura imirongo ya bizinesi zabo bakitegura icika ry’ibi bikoresho burundu muri Mutarama 2017.
Iyi ntambwe y’uyu munsi ni icyemezo cya Kabiri iki gihugu gifashe ku birebana no guca ikoreshwa rya Purasitike.
Igihugu cya mbere cyaciye amasashe ku Isi ni Bangladesh yafashe iki cyemezo muri 2004. Amasashe amaze gucibwa n’ ibihugu 63 bitandukanye ku Isi kuko yangiza ibidukikije.