AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Uganda : CMI ivugwaho gukorera iyicarubozo Abanyarwanda yahinduriwe umuyobozi

Uganda : CMI ivugwaho gukorera iyicarubozo Abanyarwanda yahinduriwe umuyobozi
25-01-2022 saa 11:17' | By Editor | Yasomwe n'abantu 1987 | Ibitekerezo

Maj General Abel Kandiho yakuwe ku mwanya w’Umukuru w’Urwego rw’Ubutasi bwa Gisirikare muri Uganda (CMI) rwavuzweho kenshi gukora ibikorwa byo kubangamira Abanyarwanda bagiye bafungirwa muri Uganda mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Uyu Maj General Abel Kandiho yakuweho na Perezida Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda amusimbuza Maj Gen James Birungi.

Ibinyamakuru binyuranye bikorera muri Uganda bivuga ko umwe mu bayobozi bo hejuru mu gisirikare yatangaje ko Gen Kandiho agiye koherezwa muri Sudani y’Epfo.

CMI ihawe umuyobozi mushya nyuma y’iminsi itatu, Lt Gen Muhoozi Kainerugaba avuye mu Rwanda aho yanaganiriye na Perezida Kagame Paul ku muti w’ibibazo bimaze igihe biri hagati y’u Rwanda na Uganda.

Uru rwego rwa CMI ni rumwe mu bigarukwaho cyane muri ibi bibazo kuko rwagiye rufata Abanyarwanda babaga muri Uganda cyangwa babaga bagiyeyo, rukabakorera ibikorwa by’iyicarubozo ndetse bamwe rukanabica.

Gen Kandiho akuwe ku mwanya wa CMI nyuma y’igihe gito umuhungu wa Perezida Yoweri Museveni ahuye na Perezida Paul Kagame bakaganira ku nzira zo gusubiza mu buryo umubano w’ibihugu byombi.

Gen Muhoozi Kainerugaba, Umugaba Mukuru w’ingabo zirwanira ku butaka muri Uganda, akaba n’umujyanama wa Perezida Museveni mu by’umutekano yakomeje kuvuga amagambo asingiza umubano mwiza hagati y’u Rwanda na Uganda.

Mu butumwa yanyujije kuri Twitter ku wa Mbere nijoro yagize ati “Ubumwe bwacu bwatangiye mu mateka ya kera. Turi abantu bamwe ! Imana ikomeze ubumwe hagati ya Uganda n’u Rwanda.”


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA