AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Umuriro ukomeje kwaka mu rugo rwa Perezida wa Nigeria, umugore noneho yahukanye

Umuriro ukomeje kwaka mu rugo rwa Perezida wa Nigeria, umugore noneho yahukanye
22-11-2016 saa 13:07' | By Chief Editor | Yasomwe n'abantu 12260 | Ibitekerezo

Guhangana, guterana amagambo no kwihanangizanya mu ruhame, byakomeje kuranga urugo rwa Perezida Muhammadu Buhari wa Nigeria n’umugore we Aisha Buhari mu minsi ishize. Nyuma yo kuvugwa cyane mu bitangazamakuru baterana amagambo, ibintu byakomeje kuba bibi ndetse umugore yamaze no kwahukana, uretse kuba bafitanye ibibazo nk’abashakanye ubu ni n’umwe mu batavuga rumwe n’ubutegetsi bw’umugabo we bakomeye.

Mu kwezi gushize k’Ukwakira, ubwo Perezida Muhammadu Buhari yari mu ruzinduko mu gihigu cy’u Budage, umugore we yaramwibasiye batari kumwe, maze mu kiganiro yagiranye na BBC, atangaza ko kubera imikorere mibi ya Guverinoma y’umugabo we, atazongera kumushyigikira mu matora ya Perezida ataha azaba mu mwaka wa 2019, keretse nahindura abagize Guverinoma.

Aisha Buhari yatangaje ko Guverinoma ya Nigeria yigaruriwe n’agatsiko k’abantu bacye bakora ibyo bishakiye Perezida ari nawe mugabo we arebera. Yavuze kandi ko abari muri Guverinoma ye uyu mugabo we n’ubwo hari abibeshya ko ari we wabashyizeho, ahubwo ngo na we atabazi, atazi n’imikorere yabo.

Muhammadu Buhari nawe aho yari mu gihugu cy’u Budage, mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru ari kumwe na Angela Merkel, yasetse cyane ibyo ashinjwa n’umugore we, anatangaza amagambo yakomeje kuvugisha benshi muri Nigeria kugeza n’ubu.

Muhammadu Buhari ati : "Sinzi ishyaka rya Politiki umugore wanjye abarizwamo, gusa abarizwa mu gikoni cy’iwanjye, akabarizwa mu cyumba cy’uburiri turaramo, ndetse hari n’ikindi cyumba kimwe abarizwamo."

Perezida Muhammadu Buhari watowe umwaka ushize afite imihigo yo gukemura ikibazo cya ruswa n’ikimenyane muri Guverinoma ye, ashinjwa n’umugore we Aisha kuba ntacyo yitaho kugeza ubwo abayobozi bakuru bashyirwaho mu kavuyo.

Aisha Buhari ati : "Perezida ntazi n’abantu 45 muri 50 bahawe imyanya, nanjye simbazi kandi ndi umugore we tumaranye imyaka 27 yose... Bamwe mu bo yashyizeho baricara iwabo, bakagena abantu babo bazayobora ibigo n’indi myanya ikomeye muri za Minisiteri."

Nyuma y’ibi byose, nta hantu na hamwe uyu mugore yigeze yongera kugaragara ari kumwe n’umugabo we, ndetse ibinyamakuru byinshi byo muri iki gihugu byo bikomeje kugaragaza ko umugore yahukanye, kuburyo atakibana n’umugabo we n’ubwo aba mu nyubako zagenewe umukuru w’igihugu n’umuryango we, ariko ngo buri wese arimenya.

Ikinyamakuru Jeunne Afrique cyo, kuri uyu wa Kabiri cyanditse ko Aisha Buhari ubu ari umwe mu bakomeye batavuga rumwe n’ubutegetsi bw’umugabo we, kandi akaba afite benshi bamushyigikiye, banagaragaza ko ibyo akora ari ku nyungu z’umugabo we, iz’abaturage bose n’iz’igihugu muri rusange, kuko amugira inama y’ibyo akwiye gushyira mu buryo undi akamwima amatwi.

Aisha Buhari, mu mwaka ushize wa 2015 yagize uruhare rugaragara mu kwamamaza umugabo we no kumufasha kwegukana intsinzi, agasimbura Goodluck Jonathan. Yakoranyije amahuriro y’abagore n’urubyiruko, amubera imbaraga zidasanzwe zatumye yegukana intsinzi.

Ni umugore ukunzwe n’abaturage ba Nigeria, ariko byatunguranye mu minsi ishize ubwo yabuzwaga gukora ibikorwa byo guteza imbere abagore no gufasha abagizweho ingaruka n’ibikorwa bya Boko Haram mu gace akomokamo k’Amajyaruguru y’Uburasirazuba.

Aisha Buhari yotsa igitutu umugabo we, avuga ko atumva ukuntu yananiwe gushyira mu myanya abayobozi bashoboye kandi bateza imbere igihugu, akemera ko agatsiko k’abantu bacye bamushyigikiye mu matora, bajya bashyira mu myanya bene wabo batanagendeye ku bushobozi bafite.

Uyu mugore agaragaza ko ubukungu bwa Nigeria bwazahajwe n’iyi miyoborere mibi y’umugabo we, ibi akabishingira ku kuba ubu bukungu bwaramanutse ku kigero butigeze bubaho mu myaka 10 ishize.

Aisha Buhari wavutse tariki 17 Gashyantare 1971 muri Leta ya Adamawa muri Nigeria, yashakanye na Muhammadu Buhari mu 1989, bakaba bafitanye abana batanu, umuhungu umwe n’abakobwa bane. Azwi cyane nk’impirimbanyi y’uburenganzira bwa muntu, kandi yagiye afasha cyane abibasiwe na Boko Haram. Aisha Buhari w’imyaka 45 y’amavuko, arushwa n’umugabo we Muhammadu Buhari imyaka 23.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA