AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Umutekano usesuye ni kimwe mubyo Green Party yijeje abatuye Nyaruguru

Umutekano usesuye ni kimwe mubyo Green Party yijeje abatuye  Nyaruguru
25-08-2018 saa 14:31' | By Vincent Nsengiyumva | Yasomwe n'abantu 1883 | Ibitekerezo

Abakandida-Depite b’Ishyaka riharanira Demukarasi no kurengera Ibidukikije mu Rwanda (Democratic Green Party of Rwanda) bakomereje ibikorwa byo kwiyamamaza mu turere twa Nyaruguru na Ruhango, bagaragariza abaturage baho ibyo bazabakorera nibaramuka batowe, birimo umutekano usesuye no kuzamurirwa imibereho.

Kuri uyu wa Gatanu tariki 24 Kanama 2018 nibwo abakandida ba Green Party barangajwe imbere n’Umuyobozi mukuru w’iri shyaka Dr Frank Habineza, biyamamarije mu mirenge ya Muganza ho mu karere ka Nyaruguru n’umurenge wa Ruhango ho mu karere ka Ruhango mu Ntara y’Amajyepfo .

Abakandida ba Green Party bakiriwe n’abaturage benshi muri utu turere twombi, aho wabonaga bashishikajwe no kumva imigabo n’imigambi aba biyamamariza kuba Abadepite baje kubagezaho.

Ibikorwa byo kwiyamamaza kuri uyu wa Gatanu ku bakandiba depite ba Green Party uko ari 32 byatangiriye mu murenge wa Muganza mu karere ka Nyaruguru hagaragara ubwitabire bwo hejuru ugereranyije n’utundi turere aba bakandida bamaze kwiyamamarizamo.

Umuyobozi mukuru wa Green Party Dr Frank Habineza uri mu bafashe ijambo, yabwiye abaturage bo muri aka karere ko hari byinshi babateganyirije mu gihe babagiriye icyizere bakabatora tariki 3 Nzeri uyu mwaka.

Yagize ati "Nimutugirira icyizere mukadushyigikira mukaduha amajwi yanyu, ntabwo muzicuza kuko muzajya mudutuma natwe tukabatumikira.”

Yababwiye ko Green Party nibona umwanya mu Nteko Ishinga Amategeko izaganira n’abo bazaba bari gukorana maze bashyireho uburyo abaturiye Nyungwe bo muri Nyaruguru bazashyirirwaho uburyo bwo kuyibyaza umusaruro nabo ikabagirira umumaro.

Dr Frank yanabijeje ko nibajya mu Nteko nka Green Party bazaharanira ko aka gace karangwa n’umutekano usesuye cyane ko ngo hazazanwa icyogajuru kizafatikanya n’ingabo z’igihugu gucunga umutekano.

Yagarutse ku bihuha bimaze iminsi bivugwa ko muri aka karere hari umutekano mucye, aboneraho kubahumuriza no kubereka ko ibivugwa ari ugushaka kubatesha umutwe no kubatera ubwoba.

Ati “Mbere y’uko tuza ino aha hari abantu bari badukanze ngo ntimusubire Nyaruguru, ngo hari ibibazo by’umutekano, ngo ni ahantu hatameze neza, turavuga ngo hoya, twiyemeza kuza kuko hari abaturage bacu. Twaje. Twaravuze ngo nonese ko abaturage bacu bariyo twe tugiyeyo twaba iki ?”

Yavuze ko nka Green Party batanze igitekerezo cy’uko leta yashaka icyogajuru cyo gufasha ingabo mu gucunga umutekano, kiremerwa ngo ubu hakaba hari gahunda yo kukizana kikazafasha mu gucunga umutekano muri Nyaruguru.

Ibikorwa byo kwiyamamaza byakomereje mu Karere ka Ruhango mu murenge wa Ruhango, aho abakandida ba Green Party basezeranyije abaturage bo muri aka karere kuzakorera ubuvugizi abakora ubucuruzi bucriritse bakajya bacuruza badatanga umusoro.

Dr Frank yabwiye abaturage bo mu Ruhango ko hari gahunda y’uko nibagera mu Nteko nka Green Party bazashyiraho itegeko ry’uko abacuruzi bafite igishoro kitarengeje miliyoni ebyiri bazakora ubucuruzi badasabwa imisoro.

Abaturage ba Nyaruguru bitabiriye ku bwinshi

Dr Frank yasabye abaturage ba Nyaruguru kubagirira icyizere bakabatora
Ruhango naho hagaragaye ubwitabire bwo hejuru


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA