Abahanga muby’ubumenyi bo muri Afurika y’epfo bakoze urukingo rwa Moderna rwa Covid, ibintu bavuga ko bizafasha kwongera umubare w’abikingiza muri Afurika.
Kugeza ubu, umugabane w’Afurika niwo ufite umubare muto w’abamaze kwikingiza Covid-19. Ariko bishobora gushyirwaho iherezo n’urukingo rushya rwakozwe na Afrigen Biologics kivuga yuko kigiye gutangira kugeragereza uru rukingo ku bantu mu kwezi k’ Ugushyingo.
Muntangiriro, Moderna yavuze ko itazashyira inzitizi ku bashaka kwigana urukingo rwayo, bituma abashakashatsi b’i Cape Town baboba amahirwe yo kwikorera ubwoko bwabo bw’urwo rukingo.
Abo bashakashatsi bari bashyigikiwe n’ishami rya ONU rishinzwe ubuzima ku isi, OMS. Petro Terblanche ; umuyobozi wa Afrigen Biologics, yavuze ko batangiye buhoro ariko ko bari bafite umugambi wo kwagura ibikorwa vuba cyane.
Yabwiye BBC ko : "Twakoresheje uburyo busa n’ubwakoreshejwe ku rukingo Moderna 1273. Ibi biri mu mugambi w’ukwigomwa ku rwego rw’isi kugira ngo biyubake mu bushobozi mu bihugu bikennye , kugira ngo bishobore kwirwanaho."
Uru rukingo ruri kwiganwa ni urwo mu bwoko RNA messenger / ARN messager rwakozwe n’ikigo Moderna cyo muri Amerika.
Pfizer-BioNTech nayo yakoze urukingo ikoresheje ubuhanga nk’ubwo. Ni zimwe mu nkingo abashinzwe umutekano hirya no hino ku isi, batangiye kwemerera gukoreshwa.
Ubu bwoko bw’urukingo bwigisha uturemangingo tw’umubiri ukuntu ukora umusemburo ukangura ubwirinzi bw’imbere mu mibiri yacu. Dr Caryn Fenner ; Ushinzwe ubushakashatsi n’ubumenyi muri icyo kigo, yavuze ko ibyatoranyijwe ari ingirakamaro cyane.
Yongeyeho ko "Bishyira ububasha mu maboko yacu bwo gushobora gushaka inkingo zacu bwite ejo hazaza, tugashobora kwitegura ibindi biza bishobora kwaduka, tukageragereza inkingo ku butaka bwa Afurika hanyuma tukareba n’izindi ndwara zikora kuri Afurika."
Byinshi Mu Bihuru byo Muri Afurika bimaze gukingira 10% Gusa by’abaturage babyo , ugereranije na 60% muri Amerika y’amajyaruguru, 63% i Burayi hamwe na 61% muri Aziya.
Naho Afurika y’epfo, imibare yerekana ko ihagaze neza mu gukingira ugereranyije no mu bindi bihugu byo ku mubagane w’Afurika , kuko imaze gukingira 27% by’abaturage bayo.
Byaratangajwe yuko BioNTech ; ikigo cyafatanyije na Pfizer mu gukora urukingo rw’ubwoko mRNA - kinafite gahunda yo gushyiraho ahakorerwa inking muri Afurika n’ahazakorerwa inkingo, cyane cyane izakorewe mu Burusiya no mu Bushinwa.