AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Amerika : Imibare y’abicwa na coronavirus itangazwa n’ubuyobozi ni mike kuyanyayo

Amerika : Imibare y’abicwa na coronavirus itangazwa n’ubuyobozi ni mike kuyanyayo
6-04-2020 saa 08:34' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 2784 | Ibitekerezo

Inzobere mu buvuzi rusange muri Leta zunze ubumwe za Amerika zivuga ko hari imibare y’abicwa na coronavirus muri iki gihugu idatangazwa, bityo ngo imibare itangazwa ni mike kubicwa n’iyi virusi.

Leta zunze ubumwe za Amerika kugeza ubu nicyo gihugu cya mbere gifite abarwayi benshi banduye coronavirus kuko gifite abarenga ibihumbi 330 kikaba ku mwanya wa 3 mu kugira umubare munini w’amaze kwicwa n’iki cyorezo kuko barenga ibihumbi 9.

Ikigo cy’Amerika gishinzwe gukumira no guhangana n’ibyorezo CDC kibara imibare y’abishwe na coronavirus kigendeye gusa kubo ibisubizo byo muri laboratoire byemeje ko bafite iyi virusi.

Umuvugizi w’ iki kigo Kristen Nordlund ati “Natwe turabizi ko hari abatabarwa”.

Bitewe n’uko mu byumweru bya mbere iki gihugu kitari cyagashyize imbaraga nyinshi mu gupima coronavirus hari abantu benshi bapfuye byitwa ko bazize indwara z’ubuhumekero nk’ inzobere mu byorezo zibitangaza.

Abayobozi bashinzwe gushyingura, abaganga n’abaforomo bavuga ko kugeza n’ubu hari abantu bapfira mu ngo zabo, n’abapfira ku bigo nderabuzima aho badafite ubushobozi bwo gupima coronavirus, bazira iki cyorezo ariko imibare yabo ntitangazwe kuko iba itamenyekanye.

Igitekerezo cyo gupima imirambo cy’abakekwaho coronavirus muri iki gihugu kugira ngo byemezwe bidasubirwaho niba koko atari iki cyorezo bazize, bamwe mu bayobozi barakirwanya bakavuga ko byara ari ugusesagura umutungo wagombaga gukoreshwa mu kwita ku bagihumeka.

Ikiyongera kuri ibi, ni uko inzobere zivuga ko bamwe mu bafite iyi virusi hari igihe bapimwa ibizamini bya muganga bikagaragaza ko ari bazima.

Abahanga basesengura imibare y’abicwa na coronavirus muri iki gihugu bavuga ko hakiri kare cyane ngo batangaze imibare y’abantu bicwa na coronavirus bikitirirwa indwara z’ubuhumekero.

Marc-Alain Widdowson wahoze akora mu kigo CDC ati "Ntabwo washyingira gusa ku bisubizo by’abapimwe ngo uvuge ko watangaje imibare ya nyayo. Ku isi yose imibare itangazwa iba iri munsi y’iya nyayo".

Ibiro bya Perezida wa Amerika White House, ku wa Gatatu ushize byatangaje ko coronavirus izica Abanyamerika bari hagati y’ibihumbi 100 n’ibihumbi 240. Aba baruta ubwinshi ingabo ibihumbi 60 zaguye mu ntambara y’Amerika na Vietnam.

White House ntabwo yatangaje uko yamenye ikigereranyo cy’Abanyamerika bazicwa na coronavirus kuko yanze kubitangaho amakuru arambuye.

Washington post


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA