AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Impamvu zituma hari ubwo igitsina cy’ umugore cyanga kurekura icy’ umugabo bateraga akabariro

Impamvu zituma hari ubwo igitsina cy’ umugore cyanga kurekura icy’ umugabo bateraga akabariro
13-06-2019 saa 16:34' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 8738 | Ibitekerezo

Rimwe na rimwe hari igihe umugore n’ umugabo baba bateraga akabariro bitungunye umugabo yagerageza kwiyaka umugore igitsina cye kikananirwa gusohoka. Bamwe bakeka ko ari amarozi abitera ariko abashakashatsi bagaragaje impamvu yabyo.

Iyi mpanuka mu rurimi rw’ Icyongereza bayita ‘Penis captivus cyangwa Captive Penis’. Mu 1979 ikinyamakuru cyo mu Bwongereza cyandika inkuru z’ ubuvuzi ‘British Medical Journal’ cyatangaje ko izi mpanuka zitigeze zibaho mu kinyejana cya 20, ni ukuvuga kuva mu mwaka wa 1900-2000.

Nyuma yo gutangaza iyi nkuru, iki kinyamakuru cyabonye ibaruwa ikimenyesha ko iki kibazo aho igitsina cy’ umugore cyanga kurekura icy’ umugabo bakoranaga imibonano mpuzabitsina cyabayeho no mu 1947.

Abahanga mu by’ ubuzima bw’ imyororokere bavuga ko abantu badakwiye kwitiranya iki kibazo n’ ikibazo cya Vaginismus. Vaginismus ni igihe igitsina cy’ umugore kiyegeranyije icy’ umugabo ntigishobore kwinjira.

Muri ya nkuru ya British Medical Journal yo 1979, Dr F. Kräupl Taylor yasuzumye inkuru zatangajwe mu binyamakuru by’ ubuvuzi no mu bitabo zivuga kuri Penis captivus yanzura ko izo nkuru hafi ya zose zishingiye ku mabwire n’ ibihuha.

Nubwo yanzuye atyo ariko mu kinyejana cya 19, hasohotse inyandiko z’ abahanga mu buvuzi zivuga kuri iki kibazo. Izo nyandiko zanditswe n’ inzobere mu bijyanye n’ ubuzima bw’ imyororokere z’ Abadage. Ni Scanzoni wanditse 1870 na Hildebrandt wanditse 1872. Aba uko ari babiri buri umwe mu bitaro yakoragamo yakiriye abahuye n’ iki kibazo. Izi nyandiko ni bimwe mu bimenyetso simusiga ko rimwe na rimwe igitsina cy’ umugore cyanga kurekura igitsina icy’ umugabo.

Umurwayi muganga ‘Scanzoni’ yakiriye yari umugore ufite ubuzima bwiza amaze amezi 6 ashatse umugabo. Iyo we n’ umugabo we bakoraga imibonano mpuzabitsina umugabo yarababaraga cyane rimwe na rimwe bikageraho imikaya yo mugitsina cy’ umugore we ikiyegeranya cyane igitsina cye kinanirwa gusohoka. Uyu muganga avuga ko byamaraga iminota irenga 10 igitsina cy’ umugore cyanze kurekura icy’ umugabo.

Byarangiye uyu mugore n’ umugabo batandukanye umwe aca ukwe undi aca ukwe.

Umurwayi muganga ‘Hildebrandt’ yakiriye yari amaze umwaka ashyingiwe, imibonano mpuzabitsina ntabwo yajyaga itera umugabo we ububabare uretse umugoroba umwe.

Uwo mugabo yabwiye muganga ko ‘ubwo yari arangiye mu gutera akabariro yumvise asa n’ aho igitsina cye gikingiraniwe mu cy’ umugore. Byabaye igitsina cy’ uyu mugabo cyose kiri imbere mu cy’ umugore.

Inshuro zose yagerageje guhatiriza ngo gisohokemo nta musaruro zatanze ahubwo yiyongereraga ububabare ataretse n’ umugore we.

Uyu mugore n’ umugabo bageze aho bafata umwanzuro wo gutuza barabireka, ntibazi iminota yashize cya kibazo kirirangiza umugabo aza kwiyaka umugore abona biremeye.

Muri ya nkuru yo muri British Medical Journal, Kräupl Taylor yavuze ko hari hashize imyaka 100 iki kibazo kitongeye kubaho. Ati “Iyo biba ari ibintu bikunze kubaho hakabaye haravumbuwe byinshi kuri byo, nibyongera kuba tuzabitangaza muri iki kinyamakuru”.

Ikibazo cya Penis Captivus cyabaye muri Kenya mu myaka itatu ishize

Nyuma y’ umwaka umwe, (1980) nibwo British Medical journal yasohoye ibaruwa ya Dr Brendan Musgrave avuga ko nubwo iki kinyamakuru cyatangaje ko hashize imyaka 100 hatongeye kubaho penis captivus kibeshye. Yavuze ko mu 1947 ubwo yari umuganga ku bitaro bya ‘Royal Isle of Wight County’ yakiriye abantu bagize iki kibazo.

Muri iyo baruwa Dr Brendan Musgrave yavuze ko “ambulance yazanye abarwayi mu bitaro, bari umugore n’ umugabo bakiri bato bari mu kwezi kwa buki. Igitsina cy’ umugabo cyari cyananiwe kuva mu cy’ umugore. Umugore bamuhaye imiti igabanya ububabare ‘anaesthetic’ ikibazo kirakemuka bahita basezererwa muri icyo gitondo barataha”.

Iki kinyamakuru kugira ngo kimenye niba ibyo Dr Musgrave yacyandikiye mu ibaruwa ari ukuri cyabajije undi muganga wakora kuri ibyo bitaro witwa Dr S.W. Wolfe, ati "Nibyo ndabyibuka neza”.

Dottoressa Elisabeth Moor nawe ni umuganga, mu gitabo yise An Impossible Woman cyo 1975. Abara inkuru y’ umukobwa w’ Umudagekazi wamuhamagaye ngo amusange muri hoteli yitwa ‘Eden-Paradiso’ yo mu Butaliyani amutabare.

Ati “Uwo mukobwa yarimo avirirana amaraso menshi mu gitsina. Yambwiye ko igitsina cye cyanze kurekura icy’ umugabo, umugabo akoresha imbaraga nyinshi amwiyaka gisokamo ariko gisika kimukomerekeje cyane. Umugabo yahise ahunga”.

Dr Dottoressa Moor avuga ko nubwo hari abibwira ko iki kibazo gishingiye ku mabwire bibeshya. Ati “Ibi bibazo ntabwo bibaho gake cyane nk’ uko mu byibwira. Byabaye ku mukobwa w’ Umusuwisi arakomereka cyane kuko umugabo yari yagize ubwoba. Byasabye abaganga b’ inzobere batatu kugira ngo babatandukanye”

Mu kwezi kwa 11 / 2016, iki kibazo cyabaye muri Kenya, ahitwa Kasii. Umugore n’ umugabo utari uwe basambaniraga muri Lodge, igitsina cy’ umugore cyanga kurekura icy’ umugabo, umugore avuza induru abantu barahura babajyana ku muvuzi gakondo arabatandukanya.

Dr John Dean Umwongereza w’ inzobere mu bijyanye n’ ibitsina avuga ko igitera igitsina cy’ umugore gufungirana icy’ umugabo ntigisohoke ari uko imikaya yo mu gitsina cy’ umugore iba yiyegeranyije igahambira igitsina cy’ umugabo.

Ati “Nyuma y’ igihe runaka amaraso arongera agatembera neza mu gitsina cy’ umugore kikarekura icy’ umugabo kigasohoka”

Iki kibazo gikunze kubaho ku mbwa, abatunze imbwa barabizi. Umuganga w’ inzobere mu kwita ku nyamaswa by’ umwihariko ibijyanye n’ ubuzima bw’ imiyorokere yazo Dr Peggy Root yavuze ibiba ku mbwa nabyo ari “Penis captivus” gusa itandukanye n’ iba kubantu.

Ati “Igitsina cy’ impwerume giteye ku buryo iyo itangiye gusenza kiyongeramo amaraso menshi kikabyimba ; Iyo igerageje kugisohora ntibikunda ; biyisaba ko itegereza ya maraso akagabanuka kikongera kubyimbuka”.

Inkuru bifitanye isano : Umugabo yasambanye na murumuna w’ umugore we igitsina kimuheramo [VIDEO]

Mu nkuru itaha y’ Ikinyamakuru UKWEZI kisabagezaho inkuru irambuye kuri Vaginismus “Impamvu ituma hari ubwo igitsina cy’ umugore gifunga icy’ umugabo ntigishobore kwinjira”


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA