AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Madagascar yavuye ku k’ejo yemera guhabwa inkingo muri COVAX

Madagascar yavuye ku k’ejo yemera guhabwa inkingo muri COVAX
1er-04-2021 saa 15:01' | By Editor | Yasomwe n'abantu 617 | Ibitekerezo

Igihugu cya Madagascar kigeze gutangaza ko cyavumbuye umuti wa COVID-19 ndetse kikavuga ko kitazakoresha inkingo zavumbuwe mu buryo bwa gihanga, kisubiyeho cyemera kwinjira muri gahunda yo gusaranganya inkingo izwi nka COVAX.

Leta ya Madagascar yari yabanje gutangaza ko itazajya muri iriya gahunda kuko bob amaze kwibonera umuti wa Gakondo uzwi nka Covid-Organics.

Minisitiri w’Ubuzima wa kiriya Gihugugu cya Madagascar, Jean Louis Rakotovao yatangaje ko ubu binjiye muri iriya gahunda kugira ngo bahabwe ziriya nkingo za kizungu zikomeje gukoreshwa mu bihugu binyuranye.

Jean Louis Rakotovao yagize ati “Haracyari ibyiciro byinshi byo kunyuramo mbere yo kugera ku nkingo, ariko no kuba twiyandikishije na byo ni intambwe ikomeye muri iyi gahunda".

Iki gihugu kinjiye muri iyi gahunda mu gihe kigeze kuvugwaho cyane ubwo umukuru wacyo, Andry Rajoelina yigeze gutangaza ku mugaragaro ko Igihugu cye cyamaze kuvumbura umututi ndetse icyo gihe yawunywereye mu ruhame.

Iki gihugu cyari cyaravuze ko kitazigera gikoresha imiti cyangwa inkingo za kizungu mu guhangana n’iki cyorezo kuko cyo cyari cyaramaze kubona uriya muti.

Hari ibihugu binyuranye byo ku mugabane wa Africa, byakunze kuvuga ko bidakeneye inkingo za COVID-19 zakozwe n’abazungu ahubwo bigatangaza ko bizakoresha uburyo bwa gakondo bwo guhangana n’iki cyorezo.

Ibyo bihugu birimo n’ibiherereye mu karere nka Tanzania, ntibyigeze bihabwa inkingo muri iriya gahunda ya COVAX ziherutse gutangwa mu kiciro cya mbere ari na cyo u Rwanda rwahawemo izo ruherutse gukoresha.

UKWEZI.RW


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA