Ibinyamakuru byo muri Koreya y’Epfo byatangaje kuri uyu wa Mbere ko Perezida wa Koreya ya Ruguru, Kim Jong Un ashobora kuba arembye bikomeye ndetse ko ari muri koma.
Bivugwa ko uyu mugabo ubaho mu buzima bukunze kugirwa ibanga rikomeye kuri ubu yaba arwaye bikomeye nyuma y’uko ngo yafashwe n’uburwayi mu ntangiro z’uyu mwaka bukaba busigaye igihe kinini akimara mu bitaro.
Chang Song-min wahoze akora mu biro by’Umukuru w’Igihugu muri Koreya y’Epfo [Kim Dae-jung ] yabwiye itangazamakuru ko ubuzima bwa Perezida Kim Jong Un buri mu kaga ku buryo isaha n’isaha ashobora gupfa.
Ikinyamakuru Times Now kivuga ko kuba Perezida Kim Jong Un aherutse kuzamura mu ntera mushiki we Kim Yong Jong aho yamuhaye ubasha buhanitse bivuze ko ariwe ushobora no kumusimbura.