AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Uganda : Abanduye coronavirus bazamutse bageze kuri 14 barimo uruhinja rwandujwe na se

Uganda : Abanduye coronavirus bazamutse bageze kuri 14 barimo uruhinja rwandujwe na se
25-03-2020 saa 14:42' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 924 | Ibitekerezo

Mu gihe hashize iminsi ine gusa mu gihugu cya Uganda habonetse umurwayi wa mbere ufite coronavirus, abamaze kwandura bakomeje kwiyongera bageze kuri 14 nk’uko bitangazwa na Minisiteri y’ Ubuzima muri icyo gihugu.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ Ubuzima ushinzwe ubuvuzi bw’ibanze Dr Joyce Moriku Kaducu yavuze ko mu barwayi batanu bashya babonetse 2 ari Abashinwa naho abandi batatu ni Abanya-uganda.

Uyu muyobozi mu butumwa yashyize kuri Twitter yabwiye abaturage b’iki gihugu ko ari ibihe bidasanzwe kuko abarwayi ba COVID-19 biyongereyeho abandi batanu.

Umwe mu banduye ni uruhinja rw’amezi 8 rwandujwe iyi virus na se uherutse muri Kenya.

Kimwe no mu Rwanda abarwayi benshi muri Uganda ni abaturutse muri Leta zunze ubumwe z’ Abarabu mu mujyi wa Dubai. Muri Uganda abarwayi icyenda bafite covid-19 ni abaturage b’iki gihugu bavuye I Dubai.

Abarwayi bose bashyizwe mu kato mu bitaro bya Entebbe aho abaganga bari kubitaho babavura ibimenyetso.

Uganda yafashe ingamba kimwe n’ibindi bihugu zirimo gukaraba intoki kenshi, kudasuhuzanya, no gushyira intera ya metero hagati y’umuturage n’undi.

Uganda kanda yafunze imipaka n’ikibuga cy’indege mu rwego rwo gukumira ikwirakwira ry’iki cyorezo kimaze guhitana abarenga ibihumbi 19 ku Isi.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA