AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Umugore wa Perezida Nkurunziza wamaze kwandura Coronavirus yajyanywe kuvurirwa muri Kenya

Umugore wa Perezida Nkurunziza wamaze kwandura Coronavirus yajyanywe kuvurirwa  muri Kenya
29-05-2020 saa 11:02' | By Akayezu Jean de Dieu | Yasomwe n'abantu 7107 | Ibitekerezo

Denise Bucumi Nkurunziza, umufasha wa Perezida Pierre Nkurunziza uyobora u Burundi wafashwe na Coronavirus yajyanywe kuvurirwa mu bitaro bya The Aga Khan University biherereye I Nairobi muri Kenya.

Bivugwa ko Madamu Denise Nkurunziza yajyanywe muri Kenya avuye I Bujumbura mu gitondo cyo ku wa Kane tariki 28 Gicurasi 2020.

The Citizen dukesha iyi nkuru yatangaje ko kugeza ubu amakuru ajyanye n’ubuzima bw’uyu mugore wajyanywe mu ndenge ya ARMEF, ataramenyekana.

Perezida Nkurunziza ntabwo yajyanye nawe ariko bivugwa ko yari aherekejwe n’abarinzi batatu nabo bahise bapimwa bagasanga baranduye iki cyorezo cya COVID19 giterwa na Coronavirus.

Ntabwo biramenyekana uko Denise Nkurunziza yemerewe kwinjira muri Kenya kandi amabwiriza yashyizweho atemerera abantu kwinjira muri iki gihugu uretse abamaze gupimwa bikagaragara ko umwe muri bo yanduye Coronavirus.

Leta y’u Burundi mu ntangiro z’uku kwezi yirukanye ku butaka bwayo abahagarariye Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima, OMS/WHO n’izindi mpuguke zagenzuraga ibijyanye n’icyorezo cya COVID19 muri iki gihugu.

U Burundi ni kimwe mu bihugu byagaragaje imbaraga nke mu guhangana n’icyorezo cya Coronavirus cyugarije Isi, aho ibikorwa byakomeje nk’ibisanzwe ndetse hagakorwa n’amatora yasize Gen Evariste Ndayishimiye atorewe kuyobora igihugu.

U Burundi kandi nicyo gihugu cyonyine muri Afurika kitigeze gihagarika imikino y’umupira w’amaguru muri iki gihe cya Coronavirus.

Mu Burundi ntabwo bigeze bahagarika ibikorwa bihuza abantu benshi, aha bari bari mu matora y’umukuru w’igihugu


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA