AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Umukobwa arimo kugurisha ubusugi bwe ashaka amafaranga yo kugoboka musaza we

Umukobwa arimo kugurisha ubusugi bwe ashaka amafaranga yo kugoboka musaza we
17-11-2016 saa 07:16' | By Chief Editor | Yasomwe n'abantu 6513 | Ibitekerezo

Umukobwa wiga mu mashuri yisumbuye arimo kwamamaza ubusugi bwe ashaka umusore cyangwa umugabo wabugura, bakaryamana hanyuma akamwishyura amafaranga yamufasha kugoboka musaza we ufite uburwayi bwa Kanseri.

Uyu mukobwa w’imyaka 19 wo mu gihugu cy’u Bushinwa yitwa Xu Yanhua, akaba yaratangiye urugamba rwo kwamamaza ubusugi bwe kuwa Mbere w’iki cyumweru, aho abushakamo amafaranga akoreshwa mu Bushinwa agera ku 200.000, ni ukuvuga asaga 20.000.000 uyabaze mu mafaranga y’u Rwanda.

Uyu mukobwa aha yari arimo kwita kuri musaza we urembejwe na kanseri

Uyu mukobwa agendana icyapa cyanditseho amagambo agira ati : "Kugirango musaza wanjye avurwe byasaba arenga ama yuan 200.000 kandi umuryango wanjye ntiwayabona. Ni nde muntu ufite umutima w’ubugiraneza watabara musaza wanjye ?"

Icyapa agendana cyanditseho mu rurimi rw’igishinwa ko agurisha ubusugi bwe

Ikinyamakuru Daily Mail dukesha iyi nkuru, gishimangira ko Xu Yanhua afite ibyangombwa byo kwa muganga bishimangira ko akiri isugi, akaba asobanura ko yafashe icyemezo cyo kugurisha ubwo busugi bwe kugirango abashe kubona amafaranga ahagije yarokora ubuzima bwa musaza we.

Uyu mukobwa avuga ko musaza we w’imyaka 23 y’amavuko, amaze imyaka itatu asuzumwe abaganga bakamusangana indwara ya kanseri, ariko umuryango ukaba warabuze amafaranga akenewe kugirango bamuvuze kuko ari umuryango ukennye. Ngo umuryango wakoresheje amafaranga yose wari ufite ariko ashira ntaho baragera bavuza uwo musore.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA