AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Urumogi rwakuwe ku rutonde rw’ibiyobyabwenge bikomeye

Urumogi rwakuwe ku rutonde rw’ibiyobyabwenge bikomeye
3-12-2020 saa 15:15' | By UKWEZI | Yasomwe n'abantu 3078 | Ibitekerezo

Komisiyo y’Umuryango w’Abibumbye Ishinzwe Gukumira Ibiyobyabwenge, nyuma y’ubusabe bw’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS), yakuye urumogi ku rutonde mpuzamahanga rw’ibiyobyabwenge bikomeye rwashyizweho mu masezerano yo mu 1961.

Uyu mwanzuro witezweho kuzatuma urumogi rutangira kwifashishwa mu bushakashatsi bwinshi bugamije ubuvuzi hirya no hino ku isi.

Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Ikigo mpuzamahanga gikora ubushakashatsi ku rumogi (cannabis consulting firm Global C), Jessica Steinberg, yavuze ko iri tangazo ry’Umuryango w’Abibumbye ari andi mateka yanditswe.

Ati “Ikintu nk’iki ntikivuze ko noneho rugiye kwemerwa ku isi yose, ariko mu by’ukuri ni andi mateka yanditswe.”

Hari ibihugu byinshi byari bisanzwe bidafata urumogi nk’ikiyobyabwenge, hari ibyashyizeho amategeko yemerera ikoreshwa ry’urumogi mu kwishimisha (recleational marijuana), hari n’ahandi henshi bemereye kurukoresha ku mpamvu z’ubuvuzi.

Nko muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Leta 15 zamaze kwemerera byemewe n’amategeko, ikoreshwa ry’urumogi ku mpamvu zo kwishimisha, mu gihe izigera kuri 35 zemereye ikoreshwa ry’urumogi ku mpamvu z’ubuvuzi.

U Rwanda narwo ruherutse kwemeza umushinga wemerera ihingwa ry’urumogi ruzajya rwoherezwa mu mahanga rugakorwamo imiti.

Inama y’Abaminisitiri ku wa 12 Ukwakira 2020, yemeje amabwiriza yerekeye ihingwa, itunganywa n’iyohereza mu mahanga ry’ibimera byifashishwa mu buvuzi, birimo n’urumogi.

Icyo gihe Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Iterambere, RDB, Clare Akamanzi, yagaragaje ko icyatumye u Rwanda rwinjira muri ubu buhinzi, ari ugutanga umusanzu warwo mu bushakashatsi ku miti ndetse no gukomeza gushaka icyateza imbere ubukungu bw’igihugu.

Ati “Bimwe muri ibi bimera byifashishwa mu gukora imiti yahangana n’indwara nk’isereri, isesemi, abarwaye kanseri, ababana n’ubwandu bwa SIDA n’ibindi. Ni ibintu kandi byakwinjiriza igihugu bigatanga imirimo. U Rwanda rero ntabwo rwifuza gucikanwa muri uru rwego, atari ugushakamo amafaranga gusa ahubwo bigamije no guteza imbere ubuvuzi.”

Hari ibihugu bimwe na bimwe ku Isi byamaze kwemeza no gushyiraho amabwiriza akaze yo guhinga no gutunganya urumogi mu bijyanye n’ubuvuzi.

Nko ku mugabane wa Afurika, ibihugu nka Malawi, Afurika y’Epfo, Zimbabwe, Zambia, Lesotho byamaze gushyiraho amabwiriza agenga ihingwa ry’icyo kimera kigamije koherezwa hanze mu bushakashatsi ku buvuzi.
Mu bihugu binyuranye birimo Leta Zunze Ubumwe za Amerika, usanga urumogi rufatwa nk’umuti wifashishwa mu kugabanya ububabare, gufasha abananiwe kurya, mu kuvura indwara zo mu mutwe, igicuri, indwara ya Parkinson n’izindi.’

Hari n’aho rukoreshwa nk’umuti w’iseseme iterwa n’imiti ivura kanseri no kuruka ndetse runifashishwa mu guhangana no kubura ubushake bwo kurya ku bafite virusi itera Sida cyangwa abarwaye Cancer. Ngo rwanaba umuti w’uburibwe bwo mu mutwe, ‘neuropathic pain’.

Abaruhinga bavuga ko iyo rwabonye urumuri nibura amasaha 14 ku munsi, rukabona intungagihingwa zihagije rutangira kuraba mu byumweru bitatu.

Mu 1830, Dr William Brooke O’Shaughnessy yavumbuye ko bimwe mu bigize urumogi byakwifashishwa mu kugabanya uburibwe mu gifu ku murwayi wa chorela.

Amateka agaragaza ko urumogi ruzwi nka ‘Marijuana’ cyangwa ‘Cannabis’ rwabonetse mu myaka 500 mbere ya Yezu, rwakomotse muri Aziya yo Hagati muri Mongolia na Siberia y’Amajyepfo.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA