AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

AMAFOTO : Perezida Ndayishimiye mu mpuzankano ya gisirikare yahuye n’abasirikare be muri Centrafrique

AMAFOTO : Perezida Ndayishimiye mu mpuzankano ya gisirikare yahuye n’abasirikare be muri Centrafrique
31-03-2021 saa 12:18' | By Editor | Yasomwe n'abantu 5721 | Ibitekerezo

Perezida w’u Burundi, General Evariste Ndayishimiye uri mu ruzinduko muri Centrafrique, yasuye abasirikare b’Igihugu cye bariyo mu butumwa bw’amahoro, abatera umwete wo gukomeza ingufu.

General Evariste Ndayishimiye uri mu ruzinduko muri kiriya gihugu, yasuye abasirikare b’Igihugu cye aherekejwe n’umugaba mukuru w’ingabo z’igihugu cye.

Gen Maj Evariste Ndayishimiye akaba n’umugaba w’ikirenga w’ingabo z’u Burundi, yasabye bariya basirikare be gukomeza kugira umwete mu butumwa barimo bwo kugarura amahoro.

Ubwo Perezida Gen Maj Evariste Ndayishimiye yakirwaga ku kibuga cy’indege na mugenzi we Perezida Faustin Archange Touadéra, bari bacungiwe umutekano n’ingabo z’u Rwanda zisanzwe zicungira umutekano umukuru wa kiriya gihugu.

Abasirikare b’u Burundi bari mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye, baherutse kubura mugenzi wabo Cpl Prosper Ndikumana wiciwe mu gitero cy’inyeshyamba cyabaye tariki 15 Mutarama 2021.

UKWEZI.RW


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA