konka coffee
KONKA

AMAKURU

UKWEZI

Amerika ifite umugambi wo kugura ubwirinzi bwa misile bukorwa na Israel

Amerika ifite umugambi wo kugura ubwirinzi bwa misile bukorwa na Israel
7-02-2019 saa 12:14' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 1234 | Ibitekerezo 1

Igisirikare cya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika cyatangaje ko gifite umugambi wo kugura no kugerageza uburyo bwa Israel bw’ubwirinzi bw’ibisasu bya misile buzwi nka Iron Dome.

Ni buryo bukoresha radari na misile zo kuburizamo, mu guhangana n’ibitero bigabwe. Israel yatangiye kubukoresha guhera mu mwaka wa 2011.

Minisiteri y’ingabo y’Amerika itangaza ko ubu buryo bw’ubwirinzi bwa misile buzakoreshwa mu buryo bw’igerageza, mu gihe ikigenzura niba igisirikare cy’iki gihugu cyazabucyenera mu gihe kirekire.

Benjamin Netanyahu, Minisitiri w’intebe wa Israel, yavuze ko kugurisha ubu bwirinzi bwa misile ari "igikorwa gikomeye ku gihugu".

Mu itangazo yasohoye, Bwana Netanyahu yavuze ko iki ari "ikindi kimenyetso cy’umubano ukomeye [hagati ya Israel] na Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, ndetse n’ikimenyetso kigaragaza gukomeza gukomera kwa Israel mu ruhando rw’amahanga".

Uburyo bw’ubwirinzi bwa misile bwa Iron Dome, bukora bundeye ku gutahura na radari ibiturika byoherejwe mu ntera ngufi, hanyuma bugasesengura amakuru y’aho bishoboka ko byoherejwe, mbere yuko bugenzura niba bwatanga icyerekezo cyaho bugiha itsinda rirasa za misile ngo riburizemo igitero.

Abategetsi ba Israel bavuga ko ubu buryo - bukora uko ikirere cyaba kimeze kose kandi bushobora kugendanwa - bukora neza ku kigero kigera kuri 90%.

Bivugwa ko bushobora kurinda ahantu hangana n’umujyi, bukaharinda ibitero biturutse mu kirere. Bivugwa kandi ko Israel yabukoresheje cyane mu kuburizamo ibisasu bya misile by’intagondwa zo muri Palestine zo mu karere ka Gaza.

Ubu bwirinzi bwa misile bwatwaye za miliyari z’amadolari y’Amerika ndetse bumara igihe cy’imyaka mu ikorwa ryabwo.

Bwakomeje kunengwa kubera ingano y’aya mafaranga bwatwaye mu kubukora.
Bukorwa na kompanyi Rafael Advanced Defence Systems y’igisirikare cya Israel.

Amerika yamaze gutera inkunga y’amafaranga ikomeye mu ikorwa ryabwo, ndetse kuri ubu bimwe mu bigize ubu buryo bw’ubwirinzi bwa misile bituruka muri kompanyi zo muri Amerika.

Itangazo ry’igisirikare cya Israel rivuga ko ubu bwirinzi bwa misile bwaguzwe kubera ko "bucyenewe by’aka kanya" n’igirikare cy’Amerika.
Mu kwezi gushize kwa mbere, mu bitangazamakuru bivuga by’umwihariko ku nkuru za gisirikare, hari hatangiye guhwihwiswa amakuru y’igura ry’ubu bwirinzi bwa misile.

Koloneli Patrick Seiber wo mu ngabo z’Amerika, yavuze ko ubu bwirinzi bwa misile "buzagenzurwa bukanageragezwa" mu kurinda abasirikare b’Amerika boherezwa mu butumwa, bigakorwa gusa mu buryo bw’igerageza.

BBC


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 1
mazina Kuya 7-02-2019

Global Defens Budget ku isi yose irenga 1.6 Trilions USD.Namwe munyumvire.Nyamara Imana yaturemye,idusaba gukundana,aho kurwana cyangwa kwicana.Abahanga benshi mu bya gisirikare (senior military analysts),bavuga ko kuba ibihugu birimo gukora intwaro za kirimbuzi ziteye ubwoba,nta handi bijyana uretse ku ntambara ya 3 y’isi,ku buryo twese twashira.Muribuka ibitwaro president PUTIN aherutse kwereka isi yose.Harimo Missile yitwa RS-28 Sarmat,imwe yonyine gusa ishobora gutwika igihugu kingana na France mu kanya gato cyane.Amerika yise iyo missile "Satan 2" kubera kuyitinya.Imana tugira nuko Imana irimo gucungira hafi abakora ibi bitwaro.Ntabwo imana yakemera ko abantu barimbura isi yiremeye.Ahubwo nkuko Zaburi 46:9 havuga,imana izatwika intwaro zo mu isi,ikureho intambara zose.Kuri uwo munsi kandi,izakura mu isi abantu bose bakora ibyo itubuza,isigaze abantu bayumvira gusa.Bisome muli Imigani 2:21,22.Nta gushidikanya ko byegereje.

English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
konka Monaco
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...