AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Burkina Faso : Hashyizweho iminsi 3 y’icyunamo nyuma y’igitero cyahitanye abaturage 132

Burkina Faso : Hashyizweho iminsi 3 y’icyunamo nyuma y’igitero cyahitanye abaturage 132
6-06-2021 saa 08:20' | By Editor | Yasomwe n'abantu 1168 | Ibitekerezo

Perezida wa Burkina Faso, Roch Kaboré yatangaje ko muri kiriya gihugu hashyizweho iminsi itatu y’icyunamo mu gihugu hose nyuma yo gupfusha abaturage 132 bahitanywe n’igitero cy’abarwanyi bitwaje intwaro.

Ni igitero kibasiye ingo n’isoko byatwitswe na bariya barwanyi kuri uyu wa Gatandatu tariki 05 Kamena 2021 mu gace kitwa Solhan ko mu majyaruguru ya Burkina Faso.

Nyuma y’iki gitero gifatwa nk’aho ari cyo gikomeye cyabaye muri kariya gace, Perezida wa Burkina Faso, Roch Kaboré yanyujije ubutumwa kuri Twitter avuga ko atangaje iminsi itatu y’icyunamo mu gihugu hose.

Perezida Roch Kaboré kandi yatangaje ko “tugomba kwishyira hamwe mu kurwanya imbaraga za sekibi.”

Nta mutwe wavuze ko ari wo uri inyuma y’icyo gitero, ariko ibitero by’imitwe yiyitirira idini ya Islam bikomeje kwiyongera muri iki gihugu, cyane cyane mu turere two ku mipaka.

Umunyamabanga Mukuru w’umuryango w’abibumbye, António Guterres yavuze ko ababajwe bikomeye n’icyo gitero.

António Guterres yamaganye iki gitero ndengakamere kandi ashimangiye ko bicyenewe ko mu buryo bwihutirwa amahanga yongera umuhate wo gufasha leta zirimo kurwanya urugomo rushingiye ku buhezanguni ndetse n’uburyo ruhitana abantu mu buryo butakwihanganirwa.

Yongeyeho ko inzego zishinzwe umutekano zirimo gushakisha abagabye icyo gitero.

Mu kindi gitero cyabaye ku wa Gatanu nijoro, abantu 14 batangajwe ko biciwe mu cyaro cya Tadaryat, kiri ku ntera ya kilometero hafi 150 mu majyaruguru ya Solhan.

Mu kwezi gushize, abantu 30 bapfiriye mu gitero mu burasirazuba bwa Burkina Faso.

Iki gihugu gihanganye n’ibibazo by’umutekano mucye bikomeje kwiyongera, cyo kimwe n’ibihugu bituranye na cyo, mu gihe imitwe yitwaje intwaro igaba ibitero ndetse igashimuta abantu muri ako karere.

Mu kwezi kwa Gatanu, igisirikare cya Burkina Faso cyagabye igitero gikomeye nyuma yuko hongeye kwaduka ibitero by’imitwe y’intagondwa.

Nubwo cyagabye icyo gitero, inzego zishinzwe umutekano zirimo kugorwa no kubuza ko habaho urugomo, rumaze gutuma abantu barenga miliyoni imwe bata ingo zabo mu myaka ibiri ishize.

Ako karere ka Sahel kagwamo imvura nkeya, kamaze igihe kibasirwa n’ibitero by’intagondwa kuva zafata ibice byo mu majyaruguru ya Mali mu 2012 no mu 2013.

Abasirikare b’Ubufaransa bamaze igihe bafasha ingabo za Mali, Tchad, Mauritania, Niger na Burkina Faso mu rugamba rwo kurwanya izo ntagondwa.

Ariko muri iki cyumweru, Ubufaransa bwahagaritse ubufatanye na Mali kubera ihirikwa ry’ubutegetsi riherutse gukorwa n’igisirikare, rya kabiri mu mezi icyenda ashize.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA