AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Burundi : Polisi yishe irashe urufaya rw’amasasu babiri yise ibyihebe

Burundi : Polisi yishe irashe urufaya rw’amasasu babiri yise ibyihebe
11-11-2021 saa 09:15' | By Editor | Yasomwe n'abantu 983 | Ibitekerezo

Polisi y’u Burundi yemeye ko yishe irashe abantu babiri bakoraga ibikorwa by’iterabwoba ubwo ngo bageragezaga kurwanya inzego z’umutekano.

Umuvugizi wa Polisi y’u Burundi, Pierre Nkurikiye yavuze ko bariya bantu barasiwe barasiwe muri Komini Matongo mu Ntara ya Kayanza kuri uyu wa Kabiri tariki 09 Ugushyingo 2021.

Igipolisi cy’u Burundi kivuga kandi ko undi umwe mu bakora iterabwoba mu Burundi yakomeretse mu gihe undi yafashwe.

Igipolisi cy’u Burundi ntikiratangaza umutwe waba ukorana n’abo bise “ibyihebe bari gukora ibikorwa by’iterabwoba mu gihugu cy’u Burundi.”

Mu mpera za Nzeri 2021, mu Mujyi wa Bujumbura ahahoze isoko rikuru, hatewe grenade ihitana abantu babiri, icyo gihe ubutegetsi bw’u Burundi bwatangaje ko ari igikorwa cy’iterabwoba cyakozwe ku baturage b’inzirakarengane.

Igitero cy’ahahoze isoko rikuru rya Bujumbura cyaje gikurikiwe icyakorewe ku kibuga cy’indege cyari kigamije kuburizamo uruzinduko Umukuru w’Igihugu, Evaritse Ndayishimiye yari afite hanze y’Uburundi.

Minisiteri y’Ubutegetsi bw’igihugu mu Burundi iherutse gutangaza ko ibitero bigenda bigabwa hirya no hino bigaragaza ko mu Burundi hari “Imitwe y’iterabwoba.” Gusa ntihatangazwa iyo mitwe iyo ari yo.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA