AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Burundi : Uwakekwagaho igitero cy’amagrenade yiciwe n’Abapolisi muri Kasho mu kuyobya uburari

Burundi : Uwakekwagaho igitero cy’amagrenade yiciwe n’Abapolisi muri Kasho mu kuyobya uburari
2-10-2021 saa 11:35' | By Editor | Yasomwe n'abantu 2389 | Ibitekerezo

Umugabo wakekwagaho kuba yarayoboye igitero giheruka kuba muri Komini ya Muha iherereye mu Majyepfo ya Bujumbura mu Burundi, yiciwe muri kasho n’abakekwa kuba ari Abapolisi ba kiriya Gihugu ngo bagamije kuyobya uburari ku waba ari nyirabayazana wa kiriya gitero.

Uriya wakekwagaho kiriya gitero giherutse kugabwa ahitwa Kizingwe-Bihara, mu karere ka Kanyosha yari afungiye muri muri kasho ya zone ya Kanyosha.

SOS Media Burundi itangaza ko bamwe mu batangabuhamya bazi iby’urupfu rw’uriya mugabo, yishwe ku itegeko ry’umuyobozi mukuru w’ubutasi.

Uriya mugabo wari amaze kwicwa urubozo ariko abapolisi bakomeza kumubeshaho. Ariko ukekwaho icyaha amaze kuvuga ko yashoboye kumenya uwabikoze, ibintu byihuse maze hafatwa icyemezo cyo kumwica.

Umwe mu bapolisi yagize ati "Yari umutangabuhamya ukomeye wari ahantu hadakwiye mu gihe kitari cyo. Uwagabye icyo gitero ni undi muntu uwishwe yabonye n’amaso ye. Yahise atabwa muri yombi kugira ngo bagoreke iperereza.”

Umuryango w’uriya mugabo wemeza ko yapfuye. Avuga ko yatunguwe kandi yamagana icyaha “kibi kandi kidasanzwe” cyakozwe. "Baramurangije bategeka ko ashyingurwa byihuse kugira ngo bahishe iperereza.

Uyu muryango wabanje kwanga gushyingura uwapfuye ariko utegekwa kumushyingura ku ngufu nkuko umwe mu bagize umuryango we yabivuze.

Kandi kongeraho "Ikibabaje kurushaho, ku cyemezo cy’uko yapfuye, twategetswe kwemera ko yapfiriye mu rugo.”

Muri videwo yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga, uwahohotewe yari yicaye hasi akikijwe n’abapolisi benshi, abasore b’Imbonerakure, abakozi b’inzego z’ubutasi ndetse n’abaturage nyuma gato yo gufatwa kwe.

Nk’uko amakuru aturuka muri ako gace abitangaza, uwateye icyo gisasu cyahitanye umuntu umwe abandi benshi bagakomereka, yari yambaye imyenda y’abapolisi b’u Burundi maze abasha gutoroka.

Ikinyamakuru SOS Médias Burundi kivugana n’umuyobozi wa zone ya Kanyosha, Arthémon Mweskure, ntabwo yifuje gutanga ibisobanuro birambuye. Yagize ati "Iki ni ikibazo kirenze ubushobozi bwanjye."


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA