AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Centrafrique : Ingabo zirimo iz’u Rwanda zishe inyeshyamba 44

Centrafrique : Ingabo zirimo iz’u Rwanda zishe inyeshyamba 44
26-01-2021 saa 10:33' | By Editor | Yasomwe n'abantu 1970 | Ibitekerezo

Guverinoma ya Repubulika ya Centrafrique iratangaza ko kuri uyu wa Mbere tariki 25 Mutarama 2021, abasirikare b’iki gihugu bafatanyije n’ab’u Rwanda bari mu butumwa bw’amahoro, bishe inyeshyamba 44 ziri mu barwanyi bashaka guhirika ubutegetsi buriho muri kiriya gihugu.

Ibinyujije ku rubuga rwa Facebook, Leta ya kiriya gihugu ivuga ko ingabo z’u Rwanda zifatanyije n’iz’u Burusiya ziri mu butumwa bw’amahoro kimwe n’ingabo za kiriya gihugu bishe ziriya nyeshyamba mu gitero cyabereye ahitwa Boyali.

Umuvugizi wa Leta ya kirya gihugu Ange Maxime Kazagui yavuze ko urugamba rwo guhashya ziriya nyeshyamba rwatumye bigarurira umujyi wa Boda uri mu bilometero 124 uvuye mu murwa mukuru wa Bangui.

Uyu muvugizi wa Leta ya Centrafrique avuga ko kiriya gitero cyagabwe n’ingabo zayo zifatanyije n’iz’u Rwanda n’iz’u Burusiya nta musirikare wok u ruhande rwabo wahasize ubuzima.

Muri kiriya gihugu kirimo imitwe yitwaje intwaro, imirwano yakajije umurego mu mpera z’umwaka ushize ubwo amatora y’Umukuru w’Igihugu yari yegereje, imirwano yari igamije kuyaburizamo.

Icyo gihe ibihugu by’u Rwanda n’u Burusiya byohereje abasirikare kubungabunga umutekano no gufasha kiriya gihugu kunyura mu matora, ndetse intego y’izi ngabo yagezweho kuko amatora yarangiye.

Ingabo z’u Rwanda ziri muri kiriya gihugu zishimirwa umuhate n’umurava n’ubunyamwuga zigaragaza mu kazi kazijyanye dore ko ari zo zikomeje gutanga imbaraga nyinshi mu gutuma ziriya nyeshyamba zidakandagira mu murwa mukuru wa Bangui.

UKWEZI.RW


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA