Nyuma y’uko ku wa Gatandatu tariki 25 Ukuboza mu gace ka Beni muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, hagabwe igitero cy’inyeshyamba zikivugana abantu batandatu, Perezida w’Iki Gihugu yizeje abatuye muri aka gace ko agiye kumaraho bariya barwanyi.
Perezida Félix Antoine Tshisekedi yabizeje ibi kuri iki Cyumweru tariki 26 Ukuboza 2021 nyuma y’amasaha macye habaye kiriya gitero cy’ubwiyahuzi.
Perezida Félix Antoine Tshisekedi yasezeranyije abaturage ba Beni ko bagiye guhiga no kumaraho burundu abaherutse kugaba igitero cyahitanye abantu batandatu ku wa Gatandatu, taliki 25 Ukuboza 2021.
Aba bantu batandatu baguye mu gitero cy’ubwiyahuzi cyagabwe mu Burasirazuba bw’icyo gihugu, i Beni.
Umwiyahuzi waturikije icyo gisasu mbere yo kwinjira muri resitora cyaturukiyemo, Polisi yagerageje kumukumira ariko birangira yiturikije ageze mu marembo yayo, we n’abandi bantu batanu bahise bapfa.
Nk’uko aya makuru yatanzwe n’umuvugizi wa Guverinoma, Patrick Muyaya, abantu 13 bakomerekeye muri icyo gitero, kugeza ubu kitaragira umutwe uwo ari wo wose uracyigamba, n’ubwo bikekwa ko ari ADF usanzwe ufitanye isano na Islamic State.