AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

DRC : Umusirikare mukuru yiciwe mu mirwano ikomeye yahuje FARDC na M23

DRC : Umusirikare mukuru yiciwe mu mirwano ikomeye yahuje FARDC na M23
26-01-2022 saa 11:00' | By Editor | Yasomwe n'abantu 1844 | Ibitekerezo

Umusirikare ufite ipeti rya Colonel mu ngabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yaburiye ubuzima mu mirwano yahuje ingabo z’Igihugu n’abarwanyi b’umutwe wa M23.

Ni igitero cyabaye mu ijoro ryo ku ya 24 Mutarama 2022 mu gace kitwa Nyesisi mu birometero bicye uvuye ku kigo cya Gisirikare cya Rumangabo muri Gurupema ya Kisigari.

Abasirikare 10 ba Leta ya Congo barimo uyu mu-Colonel baguye muri iyi mirwano nk’uko byemejwe n’igisirikare cya Leta.

Col Dume wayoboraga ingabo za FARDC muri kariya gace yaguye muri biriya bitero byumvikanyemo imbunda zikaze ku mpande zombi.

Abaturage bo mu bice byabereyemo guhangana kw’ingabo za FARDC na M23 batangiye guhunga nk’uko ACTUALITE.CD yabitangaje.

Kuva mu mwaka ushize wa 2021, abarwanyi ba M23 bakomeje kuvugwaho kugaba ibitero muri Teritwari ya Rutshuru muri Kivu ya Ruguru.

Colonel Muhindo Lwanzo Rams, Umuyobozi muri teritwari ya Rutshuru yemeje ko ibirindiro bya FARDC i Nyesisi byatewe na M23, bihitana abasirikare 10 ba Leta abandi barakomereka.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA