AMAKURU

UKWEZI
ubumwe

FDLR yatangaje icyumano, igisirikare cya Congo kiti ‘turi guhangana n’ abasigaye’

FDLR yatangaje icyumano, igisirikare cya Congo kiti ‘turi guhangana n’ abasigaye’
21-09-2019 saa 18:43' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 7757 | Ibitekerezo 3

Umuyobozi w’umutwe wa FDLR Byiringiro Victor yasohoye itangazo rivuga ko kuva tariki 20 z’uku kwezi bari mu cyunamo cy’iminsi itatu, umuvugizi w’ingabo za DR Congo avuga ko FDLR bayiciye umutwe.

Kuwa gatatu, ingabo za DR Congo (FARDC) zatangaje ko zishe Gen Sylvestre Mudacumura umukuru w’umutwe w’igisirikare cy’inyeshyamba za FDLR warasiwe ahitwa Bwito muri Rutshuru muri Kivu ya ruguru.

Umuyobozi wa FDLR Gen Victor Byiringiro yasohoye itangazo rivuga ko nyuma y’urupfu rw’uyu wari ushinzwe ingabo za FDLR bo bitaga ’Mupenzi Pierre Bernard’ atangaje icyunamo cy’iminsi itatu.

Major Guillaume Ndjike Kaiko umuvugizi w’ingabo za FARDC muri Kivu ya ruguru yabwiye BBC Gahuzamiryango ko bahawe ubutumwa bwo guhiga imitwe yose nta n’umwe basize.

Avuga ko FDLR ari kimwe n’imitwe nka ADF, Mai-Mai Mazembe, Nyatura, NDC n’iyindi iri mu burasirazuba bwa Congo.

Umutwe wa FDLR umaze imyaka irenga 20 muri ako gace, uvuga ko uharanira kuvanaho ubutegetsi buriho mu Rwanda.

Major Kaiko ati: "Umva.. twishe umuyobozi wabo, FDLR twayiciye umutwe ubu turi guhangana n’abasigaye, ntabwo twicaye, ingabo zikomeje guhiga imitwe yose kugeza tuyiranduye".

Mu kwezi kwa karindwi, Perezida Felix Tshisekedi ubwo yari mu ntara ya Ituri mu burasirazuba bwa Congo yavuze ko ingabo zigomba gutangira ibikorwa byo guhiga imitwe y’inyeshyamba muri aka gace.

Aha havugwa imitwe y’inyeshyamba iririmo irwanya ubutegetsi bw’u Burundi, u Rwanda na Uganda.

Nyuma y’urupfu rwa Gen Mudacumura, hari amakuru yemeza ko yasimbuwe n’uwitwa Gen Maj Pacifique Ntawunguka bita Omega usanzwe aba mu barwanyi bakuru ba FDLR.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 3
Birashoboka Kuya 23-09-2019

Ntawunguka omega nawe Gen major azabakozayo ahubwo bazamuhe indege ajye ayikoresha kurugamba gusa nibarebe kure kuko abo bifatanyije na congo bafite amajomeri akaze kandi nabo bacu abayobozi ntimukizere anasirikare nanyu. Kuko cash ziratangwa rwihishwa mukomere gusa.

-xxxx- Kuya 23-09-2019

Mwaramutse is a great place y el de la perte ou yt

-xxxx- Kuya 23-09-2019

Mwaramutse is a great place y el de la perte ou yt

English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...