Igisirikare cy’u Burundi kiratangaza ko nta mwanzi w’u Rwanda uri ku butaka bwa kiriya gihugu ndetse ko n’amakuru avuga ko abarwanyi bavugwa ko bagabye igitero mu Rwanda baturutseyo, atari yo.
Ibi bikubiye mu itangazo ryasohowe n’Igisirikare cy’u Burundi kuri uyu wa Kabiri tariki 25 Gicurasi 2021, risa nk’irisubiza iryasohowe n’Igisirikare cy’u Rwanda ryagiye hanze kuri uyu wa Mbere ryavugaga iby’igitero cy’abarwanyi ba FLN bagabye mu Murenge wa Bweyeye mu Karere ka Rusizi.
Iri tangazo ry’Igisirikare cy’u Burundi rwashyizweho umukono n’Umuvugizi wacyo, Col. Floribert Biyereke rivuga ko ingabo z’u Burundi zibeshyuza amakuru yacicikanye ku mbuga nkoranyambaga ko bariya barwanyi bagabye igitero mu Rwanda baturutse mu Burundi.
Ingingo ya gatatu y’iri tangazo, igira iti “Igisirikare cy’u Burundi kirabeshyuza ayo makuru avuga ko ku butaka bw’u Burundi haba hari umutwe w’abagizi ba nabi bafite umugambi ku gihugu cy’u Rwanda.”
Ikomeza igira iti “Igisirikare cy’u Burundi kirabeshyuza kandi ko haba hari umutwe w’abagizi ba nabi wavuye mu Burundi ujya mu Rwanda.”
Iri tangazo risoza rivuga ko abasirikare b’u Burundi bahora ku mupaka uhuza kiriya gihugu n’u Rwanda bacunga umutekano kuri uwo mupaka.
Itangazo ry’Igisirikare cy’u Rwanda ryo rivuga ko bariya barwanyi ba FLN baje baturuka mu Burundi aho basanzwe bafite ibirindiro mu ishyamba rya Kibira ndetse ko ari ho bahise basubira ubwo bari bamaze gukubitwa incuro n’ingabo z’u Rwanda.
Bimwe mu bikoresho kandi byambuwe bariya barwanyi bigaragaza ko ari iby’igisirikare cy’u Burundi ndetse ko binanditseho ndetse babiri bahasize ubuzima bakaba bari bambaye impuzankano y’Igisirikare cy’u Burundi.
Mu rubanza ruri kubera mu rukiko rwo mu Rwanda ruregwamo Paul Rusesabagina n’abandi bantu 20 barimo abahoze ari abayobozi muri FLN, bamwe muri bo bavuga ko baterwaga inkunga n’igisirikare cy’u Burundi.
Hari hamaze iminsi havugwa inzira yo gushyira mu buryo umubano w’u Rwanda n’u Burundi umaze imyaka itandatu urimo igitotsi kubera bimwe mu birego ibihugu byombi bishinjanya.
Mu byo u Rwanda rushinja u Burundi, birimo kuba kiriya gihugu gitera inkunga abahungabanya umutekano w’Abanyarwanda dore ko atari rimwe cyangwa kabiri hari abarwanyi baturuka mu Burundi bakagaba ibitero mu Rwanda.
UKWEZI.RW