AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Imfungwa 1800 zabohojwe n’abitwaje intwaro za rutura

Imfungwa 1800 zabohojwe n’abitwaje intwaro za rutura
6-04-2021 saa 10:12' | By Editor | Yasomwe n'abantu 2235 | Ibitekerezo

Gereza iherereye mu Mujyi wa Owerri wo muri Nigeria, yagabweho igitero n’abitwaje intwaro za rutura bituma imfungwa 1 844 zari ziyifungiyemo zitoroka.

Igipolisi cyo muri kiriya gihugu, gitangaza ko ziriya mfungwa zatorotse nyuma y’igitero cyagabwe kuri iriya gereza mu rukerera rwo kuri uyu wa Mbere.

Abantu bitwaje imbunda ziremereye zizwi nka RPG ndetse na za machine guns ngo baje barasa bangiza byinshi bituma ziriya mfungwa zibona icyuho cyo gutoroka gereza.

Icyakoza ngo hari zimwe mu mfungwa zanze uriya mugambi zanga gutoroka ndetse n’izindi nke zagiye zikaza kwigarura.

Perezida wa Nigeria, Muhammadu Buhari yavuze ko kiriya gitero ari igikorwa cy’iterabwoba cyakozwe n’abahungabanya umutekano, asaba inzego z’umutekano kubafata bwangu.

Iki gitero kandi kirashinjwa umutwe w’abaharanira uburenganzira n’ubwigenge bw’abasangwabutaka bo muri kiriya gihugu bo muri Leta ya Biafra bagize ikizwi nka Indigenous People of Biafra.

Gusa uyu mutwe wabwiye Ibiro Ntaramakuru by’Abafaransa AFP ko atari wo wagabye kiriya gitero bityo gukomeza kukiwushinja ari ibinyoma.

Uretse imitwe y’iterabwoba ibarizwa muri kiriya gihugu, hari n’imitwe iharanira kwigenga ikunze kubarizwa muri Leta ya Imo.

UKWEZI.RW


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA