AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Indege yakoze impanuka igiye Mombasa yakomerekeyemo 3 abandi barahungabana

Indege yakoze impanuka igiye Mombasa yakomerekeyemo 3 abandi barahungabana
12-10-2019 saa 09:21' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 5431 | Ibitekerezo

Abantu batatu nibo bakomerekeye bikomeye mu mpanuka y’ indege yabereye ku kibuga cy’ indege kitiriwe Wilison mu mugi wa Nairobi.

Iyi mpanuka yabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 11 Ukwakira 2019 ubwo iyi ndege ya sosiyete yitwa Silverstone Air yari ihagurutse yerekeza ahitwa Lamu mu mugi wa Mombasa.

Icyateye iyi mpanuka ntabwo kiramenyekana gusa abapilote baganiriye mu ibanga na Dail Nation bavuga ko yatewe n’ uko imwe muri moteri zayo yananiwe gukora.

Umuyobozi Mukuru w’ ikigo gishinzwe iby’ ingendo z’ indege muri Kenya, Gilbert Kibe yagize ati “Nta bapfuye, ariko hari batatu bakomeretse cyane bajyanywe mu bitaro”.

Uretse aba bakomeretse hari abandi bagenzi bagize ikibazo cy’ ihungabana. Iyi ndege igihaguruka ku isaha 9:30 ku isaha yo muri Kenya yahise inyerera ita umuhanda igonga ibiti.

Siliverstone ivuga ko iyi ndege yarimo abantu 55. Abatuye hafi y’ aho iyi mpanuka yabereye bavuga ko bumvishe ikintu kihonda hasi, nyuma bagahita bumva urusaku rwa za ambulance.

Umuryango Mpuzamahanga utabara imbabare Croix Rouge ishami rya Kenya watangaje ko iyi ndege yagize ikibazo cya tekiniki igihaguruka.

Umwe mu bagenzi bari muri iyi ndege yabwiye itangazamakuru ko iyi ndege yakoze impanuka itarafata ikirere. Ati “Pilote yatubwiye ko indege igize ikibazo ariko ntiyatubwira icyo kibazo icyo aricyo”.

Ishami rishinzwe kuzimya inkongi muri Kenya ryahagereye igihe ritanga umusanzu waryo bituma iyi ndege idashya.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA