AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Intambara ivugwamo FDLR : M23 yirukanye FARDC mu birindiro byinshi

Intambara ivugwamo FDLR :  M23 yirukanye FARDC mu birindiro byinshi
9-04-2022 saa 12:40' | By Habineza Gabriel | Yasomwe n'abantu 1707 | Ibitekerezo

Umutwe wa M23 ukomeje guhangana n’Ingabo za Repubulika ya Demokarasi ya Congo (FARDC), mu mirwano yubuye mu minsi ibiri ishize ubwo ingabo za leta zagabaga ibitero kuri aba barwanyi.

Umuvugizi wa ARC (Armée Révolutionaire Congolaise) Major Willy Ngoma ishami rya gisirikare ry’umutwe wa M23, yavuze ko FARDC ifatanyije na Batayo ya FDLR yitwa CRAP iyobowe na Colonel Ruhinda, ndetse na Mai Mai Nyatura.

Yagize ati " Ubundi ni gute twakiriye aba FDLR, Nyatura mu gisirikare cya FARDC ? Nk’uko M23 twabivuze, hari abasirikare ba leta bakorana n’iyi mitwe kandi byigaragaje."

"Tuzakomeza kwihagararaho, bigaragara ko twabarashe bariruka bamwe bavanamo imyambaro."

Iyi mirwano yatangiye ku wa Gatatu taliki 7 Mata 2022.

Ingabo za FARDC zifatanyije na FDLR ndetse na Mai Mai Nyatura bagabye ibitero ku birindiro bikuru by’umutwe wa M23 hafi ya Cyanzu ku kirunga cya Sabyinyo ku ruhande rwa Congo, bitwaje intwaro zikomeye.

Mu mirwano yabaye kuri uyu wa Kane iyobowe na Gen Sultan Makenga wigiriye ku rugamba, hari amakuru ko FARDC yatakaje uduce twa Gasiza, Gisiza, Bugusa, Bikenke, Kinyamahura na Rwambeho muri teritwari ya Rutshuru.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA