AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Mwarimu yakubise umunyeshuri ‘Chadia Nishimwe’ arapfa

Mwarimu yakubise umunyeshuri ‘Chadia Nishimwe’ arapfa
31-10-2019 saa 07:18' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 2732 | Ibitekerezo

Umunyeshuri wigaga mu mashuri abanza kuri Ecofo Carama III mu gace ka Kinama i Bujumburi yakubiswe na mwalimu we ahita apfa nk’uko bivugwa n’umubyeyi we.

Nishimwe w’imyaka 14 yigaga mu mwaka wa gatanu ubanza, umubyeyi we Jean Marie Misago avuga ko nyuma yo gukubitwa na mwarimu we ku wa 29 Ukwakira 2019 byamuviriyemo gupfa kandi agapfira aho mu ishuri.

Se w’uyu mwana avuga ko amaze gukubitwa atongeye kunyeganyega, kandi aho kumujyana kwa muganga bamujyanye mu biro bya ’directrice’ w’ishuri.

Misago agira ati "Mu ishuri niho yagwiriye igihumure, bahita bamujyana mu biro kwa ’directrice’ nawe abonye biteye ubwoba ashaka uko umwana bamugeza kwa muganga ariko bajyanye umurambo yamaze gupfa”.

Akomeza agira ati "Njyewe nageze kwa muganga, muganga arambwira ati ‘nta n’amafaranga atanu tukwatse kuko batuzaniye uwapfuye. Ahubwo reba uko mumutwara".

Umuvugizi wa polisi mu Burundi ntacyo yabwiye BBC ku rupfu rw’uyu munyeshuri.

Bimwe mu binyamakuru mu Burundi biravuga ko umuyobozi w’iri shuri yahise afungwa naho kugeza ubu umwarimukazi wakubise uyu mwana we yarabuze.

Misago avuga ko Chadia Nishimwe nta ndwara yari asanzwe arwara, ahakana ibivugwa ko yishwe n’igicuri cyamufashe amaze gukubitwa.

Ati : "Yarakubiswe cyane, amaraso yaguma aca mu mazuru no mu matwi kandi imiraba yagaragaraga ubwo bamwoza. Yakubiswe inkoni nyinshi.
"Ushobora gukubita, ugakubita umwana nka kurya kw’inka ? ugakubita umutsi wo ku ijosi ! Abana barabivuze kandi abana ntibashobora kubeshyera umwarimu wabo"
.

Misago avuga ko gukubita abana ku ishuri ari ikibazo kuko bivamo ibyago nk’ibi aho umubyeyi yohereza umwana ku ishuri bakamuzanira umurambo.

Misago avuga ko we n’umuryango we bifuza ubutabera, kandi ko uwo mwarimu yakwigaragaza akabazwa ibyo yakoze ntihakomeze gufungwa abatarakoze icyaha.

Gukubita abanyeshuri bigamije guhana ni igikorwa kitavugwaho rumwe mu burezi mu bihugu byinshi muri Africa. Mu Burundi no mu Rwanda ibihano nk’ibi ntabwo byemewe.

Gusa muri uku kwezi, Perezida John Pombe Magufuli wa Tanzania yashimye abategetsi bahanishije abanyeshuri kubakubita kubera amakosa bari bakoze.

Ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku bana UNICEF rivuga ko mu bihugu byinshi, abana 2 kuri 3 bahanwa n’abashinzwe kubarera mu buryo bubabaje.

UNICEF ivuga ko uburyo bwose bubabaza umubiri cyangwa imitekerereze y’umwana bugamije kumubuza imico abamurera badashaka ari bubi kandi bubangamiye uburenganzira bw’umwana.

Chadia Nishimwe yahise ahambwa, nta suzuma ryimbitse ryakozwe ku murambo we.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA