AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Mwarimu yasambanyirije umwana w’ imyaka 8 mu musarane

Mwarimu yasambanyirije umwana w’ imyaka 8 mu musarane
23-07-2019 saa 16:36' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 3441 | Ibitekerezo

Umwarimu w’ imyaka 29 wigisha ku ishuri rya Springfield International ryo mu mujyi wa Kampala yatawe muri yombi akurikiranyweho gusambanya umwana w’ imyaka 8.

Iki cyaha Jimmy Walugembe yagikoze tariki 21 Kamena uyu mwaka wa 2019.

Umuvugizi wa Polisi ya Uganda CP Fred Enanga yabwiye abanyamakuru ko ibizami by’ abaganga byagaragaje ko akarangabusugi k’ uyu mwana yangiritse.

Uyu mwarimu yatawe muri yombi ariko n’ umuyobozi w’ ishuri yigishagaho ntiyasigara.
CP Enanga avuga ko mu gihe cyo guta muri yombi uyu mwarimu basanze we na diregiteri w’ ishuri bihereranye ababyeyi b’ uyu mwana ngo basibanganye ibimenyetso.

Uyu mwana w’ umukobwa aracyakurikiranirwa hafi n’ abaganga ngo hakumirwe uburwayi bushobora gukurikira ihohoterwa yakorewe.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA