Polisi yo mu gace ka Murago, Akarere ka Rwampara muri Uganda iri guhigisha uruhindu umugabo witwa Karamaga Francis, ukekwaho gusambanya ku ngufu abana batanu bataragira imyaka y’ubukure.
Amakuru avuga ko Kamaraga w’imyaka 48 yasambanyije abana batanu bari hagati y’imyaka ine n’icyenda aho yabikoze umunsi umwe. Babiri muri aba bana ni ababyara [umwe ni mubyara w’undi].
Iperereza ry’ibanze rya Polisi ryagaragaje ko uyu mugabo yahamagaye abana [basanzwe ari abaturanyu], akabaha ibyo kurya birimo n’imbuto nyuma abafata ku ngufu.
New Vision yatangaje ko ubwo aba bana barimo barya imbuto, uyu mugabo yatangiye kujya ahamagara umwe akamusanga mu gitanda akamusambanya, nyuma agahamagara undi gutyo gutyo, ngo nyuma arangije abatera ubwoba ababwira ko nibabibwira ababyeyi babo ashobora kubica.
Bivugwa ko umwe muri aba bana yahise abibwira umubyeyi we, baje kureba uyu mugabo baramubura bityo bahita bigira inama yo kujya kuri Polisi itangira kumushakisha.
Mu 2019, Polisi ya Uganda yakiriye ibirego 13,613 ugereranyije n’ibirego 15,366 yari yakiriye mu 2018, ni ukuvuga ko ibirego byo gusambanya abana ku ngufu byagabanyutseho 11.4%
Raporo ya Polisi ya Uganda igaragaza kandi ko ibirego 5,732 aribyo byashyikirijwe Urukiko, mu gihe 1,021 bahamijwe ibyaha, abandi 69 bararekurwa naho ibindi birego 474 biteshwa agaciro naho ibigera ku 4,168 biracyakurikiranwa mu rukiko.