AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

RDC : Umusirikare uherutse kurasa abantu 14 yafashwe n’abaturage

RDC : Umusirikare uherutse kurasa abantu 14 yafashwe n’abaturage
8-08-2020 saa 16:01' | By UKWEZI | Yasomwe n'abantu 868 | Ibitekerezo

Umusirikare w’Ingabo za Congo Kinshasa (FARDC), uheruka kurasa ku baturage 14 bakitaba imana naho umunani bagakomereka, yafashwe n’irondo ry’abaturage kuri uyu wa Kane bamwitiranije n’umujura, bamushyikiriza ingabo za Congo.

Tariki 30 Nyakanga 2020, ahagana saa mbili z’ijoro nibwo uyu musirikare bikekwa ko yari yasinze, yarashe abaturage 14 barapfa naho abandi umunani barakomereka, mu gace ka Sange, mu mujyi wa Uvira uherereye mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo.

Nyuma yo gufatwa uyu musirikare yemeye icyaha cye avuga ko hari aho yahishe imyambaro ye n’imbunda mu gihuru.

Abinyujije ku rubuga rwe rwa Twitter ku wa Gatanu tariki ya 7 Kanama, Guverineri w’intara ya Kivu y’Amajyepfo, Théo Ngwabidje Kasi, yemeje aya makuru, avuga ko uyu musirikare yafatiwe i Nyangazi, hafi y’umujyi wa Bukavu, ubwo yari arimo ahunga. Guverineri yijeje abaturage ubutabera.

Uyu musirikare nyuma yo gushyikirizwa ingabo za FARDC i Nyangazi, akaba yahise ajyanwa i Bukavu ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu.

Guverineri w’intara ya Kivu y’Amajyepfo, Théo Ngwabidje Kasi yavuze ko ubutabera bugomba gutangwa


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA