AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Trump yishimiye irekurwa rya Mukerarugendo w’ igihugu cye wari washimutiwe Uganda

Trump yishimiye irekurwa rya Mukerarugendo w’ igihugu cye wari washimutiwe Uganda
8-04-2019 saa 17:54' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 1877 | Ibitekerezo

Mu ntangiriro z’ icyumweru gishize nibwo Mukerarugendo wo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika n’uwamuyoboraga mu bukerarugendo bashimushwe n’ abantu bitwaje intwaro basaba ingurane y’ amagana y’ amadorali kugira ngo barekurwe.

Abari bashimuswe barokowe bikaba byishimiwe n’ abarimo Perezida wa Leta zunze ubumwe za Amerika Donald Trump.

Kimberly Endicott w’imyaka 35 y’amavuko na Jean-Paul Mirenge bari bashimuswe bari mu modoka muri pariki y’igihugu ya Queen Elizabeth National Park, ku mugoroba wo ku itariki ya 2 y’uku kwezi kwa kane.

Icyo gihe, polisi ya Uganda yatangaje ko ababashimuse bakoresheje imwe muri telefone zigendanwa zabo mu gusaba ingurane ingana n’ibihumbi 500 by’amadolari y’Amerika mbere yo kubarekura.

Abategetsi ubu bavuze ko abo bombi bari bashimuswe bameze neza kandi bacungiwe umutekano.

Igisirikare cya Uganda, ubuyobozi bwa pariki ndetse n’umutwe udasanzwe wa polisi urinda umutekano wa ba mukerarugendo, bivugwa ko bose barakoranye mu gushakisha no kurokora Madamu Endicott na Mirenge.

Uyu munyamerikakazi yari yashimutanywe n’ uwamutemberezaga muri Pariki

Ofwono Opondo, umuvugizi wa leta ya Uganda, yatangaje ubutumwa ku rubuga nkoranyambaga rwa Twitter, avuga ko "barokowe n’inzego z’umutekano za Uganda muri Repubulika ya Demokarasi ya Kongo", kandi bakaba ubu bari mu karere ka Kanungu mu burengerazuba bwa Uganda.

Pariki ya Queen Elizabeth National Park igera no mu gice cy’umupaka Uganda ihana na Kongo.

Ibiro ntaramakuru by’ Abafaransa AFP byatangaje ko abayobozi ba kampani itwara abasura pariki ‘Wild Frontiers Safaris’, bayibwiye ko abo bombi barekuwe hamaze kwishyurwa ingurane ku bari babashimuse.

Perezida Donald Trump wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika yatangaje ubutumwa ku rubuga rwa Twitter avuga ko yishimiye kurokorwa kw’abo bombi.

Yagize ati : "Nshimishijwe no gutangaza ko mukerarugendo w’Umunyamerikakazi ndetse n’uyobora ba mukerarugendo bari bashimutiwe muri Uganda barekuwe. Imana ibahe umugisha n’imiryango yabo !"

Polisi yatangaje ko nyuma yuko abo bombi bari bamaze gushimutwa, itsinda ry’abagabo bane bitwaje imbunda bari babashimuse batunze imbunda ba mukerarugendo, bashikuzamo babiri muri abo bane, mbere yuko baburirwa irengero bari kumwe na bo.

Ba mukerarugendo babiri bandi amakuru avuga ko ari umugabo n’umugore bageze mu zabukuru bo barokowe nyuma gato yo gushimutwa nk’ uko BBC yabitangaje.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA