AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

U Burundi bwahakanye gucumbikira abateye u Rwanda

U Burundi bwahakanye gucumbikira abateye u Rwanda
27-06-2020 saa 22:34' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 2922 | Ibitekerezo

Igisirikare cy’u Burundi cyavuze ko atari indiri z’abitwaje intwaro bahungabanya umutekano w’ibihugu by’abaturanyi kivuga ko inshingano zacyo ari ukurinda umutekano w’imipaka ihuza u Burundi n’abaturanyi.

Ibi byatangajwe n’ umuvugizi w’igisirikare cy’u Burundi nyuma y’uko mu ijoro rishyira kuri uyu wa 27 Kamena 2020, abantu bitwaje intwaro bikekwa ko ari inyeshyamba bagabye igitero mu karere ka Nyaruguru mu murenge wa Ruheru uhana imbibe n’u Burundi bakomeretsa abasirikare batatu b’u Rwanda ariko abasirikare b’u Rwanda bica bane mu bagabye igitero, bafata mpiri batatu abandi basubira mu Burundi aho bari bateye baturuka nk’uko byatangajwe n’umuvugizi wa RDF Lt col Innoceny Munyengango.

Umuvugizi w’Igisirikare cy’ u Burundi Col Biyereke Floribert, mu itangazo igisirikare cy’u Burundi cyashyize ahagaragara yagize ati “ingabo z’u Burundi (FDNB), zirashaka kumenyesha Abarundi n’amahanga ko ubutaka bw’u Burundi budashobora kuba indiri y’abitwaje intwaro bahungabanya umutekano w’ibihugu bituranyi".

Yongeraho ati “Inshingano za FDNB ni ugukora buri gihe kuburyo umutekano ubungwabungwa neza ku mbibi u Burundi buhana n’abaturanyi babwo".
Lt Col Munyengango uvugira RDF yavuze ko batatu mu basirikare b’u Rwanda bakomeretse byoroheje.

Ati : "Twongeye kwizeza Abanyarwanda ko tuzafatira ingamba ababigizemo uruhare".

Yavuze ko abateye bari bagambiriye umudugudu ntangarugero wa Yanze, ucungiwe umutekano n’iryo tsinda ry’ingabo z’u Rwanda zatewe, mu ntera ya kilometero imwe uvuye ku mupaka.

Ati : "... Abateye baturutse kandi basubira i Burundi banyuze mu birindiro by’ingabo z’u Burundi i Gihisi muri komine Bukinanyana, mu ntara ya Cibitoke".

Nyuma yaho, igisirikare cy’u Rwanda cyongeyeho ko icyo gitero cyamaze iminota iri hagati ya 20 na 30, kandi ko mu bikoresho bya gisirikare byafashwe harimo n’ibiryo biri mu micyebe yanditseho mu Gifaransa ko ari iy’"ingabo z’u Burundi".

Cyanavuze ko abateye bageraga hafi ku 100 bitwaje intwaro ziremereye. Ndetse ngo batatu muri bo bafashwe.

Kuva mu mwaka wa 2015, umubano hagati y’u Rwanda n’u Burundi wabaye mubi, ibihugu byombi bishinjanya ko buri kimwe kiri inyuma y’imitwe yitwaje intwaro igamije guhungabanya umutekano mu kindi gihugu.

Mu kwezi gushize kwa gatanu, igisirikare cy’u Rwanda cyemeje ko cyarasanye n’igisirikare cy’u Burundi mu kiyaga cya Rweru kiri mu karere ka Bugesera ku ruhande rw’u Rwanda no mu ntara ya Kirundo ku ruhande rw’u Burundi.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA