AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Uganda : Abana 13 bafatiwe mu modoka bagiye gucuruzwa, itandaro ni inzara

Uganda : Abana 13 bafatiwe mu modoka bagiye gucuruzwa, itandaro ni inzara
20-04-2019 saa 11:21' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 2384 | Ibitekerezo

Polisi ya Uganda yatabaye abana 13 barimo ab’ inshuke bari bapakiwe mu modoka ya tagisi bagiye gucuruzwa mu bindi bice by’ iki gihugu.

Aba bana bari bakuwe mu karere ka Napak bajyanywe mu mujyi wa Soroto nk’ uko byatangajwe na polisi ya Uganda.

Umuvugizi wa polisi muri ako gace Michael Odongo yavuze ko abo bana bafite imyaka iri hagati ya 5 na 15.

Yagize ati “Ikibazo cy’ abanta bacuruzwa bakuwe mu karere ka Napak banyujijwe bajyanywe mu karere ka Soroti kirakomeye. Si ubwa mbere cyangwa ubwa kabiri dufashe abana bagiye gucuruzwa”

Odongo yakomeje avuga ko mu cyumweru gishize polisi ya Uganda yafashe abandi bana bane bajyanywe mu karere ka Bukedea, basubizwa imiryango yabo mu karere ka Moroto.

Polisi ya Uganda ivuga ko abo bana bafatwa baba bajyanywe gukoreshwa imirimo yo mu ngo kuri make, n’ imirimo iciriritse mu gace ka Teso n’ uturere bituranye.

Odongo ati “Twamenye ko abo 13 bari bajyanywe mu karere ka Soroti.”

Polisi ivuga ko umushoferi wari utwaye abo bana yatawe muri yombi mu gihe iperereza rikomeje.

Dail Monitor yabwiwe n’ Umuyobozi w’ akarere ka Napak, Joseph Lomonyang ko icyo kibazo cy’ abana bajya gucuruzwa aho bakora imirimo kuri make, gifitanye isano n’ inzara iri muri aka karere ka Napak kuko imiryango myinshi idafite ibiryo.

Inkuru bifitanye isano : Guverinoma ya Uganda yabwiye abaturage bayo ngo ‘Mwitegure inzara’


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA