AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Umugabo yiyahuye nyuma yo kwiyifuriza iruhuko ridashira

Umugabo yiyahuye nyuma yo kwiyifuriza iruhuko ridashira
20-02-2020 saa 08:54' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 8277 | Ibitekerezo

Umugabo w’imyaka 24 wo mu gihugu cya Kenya yanditse kuri paje ye ya facebook yiyifuriza iruhuko ridashyira arangije ariyahura.

Polisi ya Kenya ivuga ko uyu musore yitwa Dennis Yego Kogo, akaba akomoka ahitwa Mosop muri county ya Nandi, county(ni nk’umurenge mu Rwanda).

Umurambo wabonetse mu giti, aho bivugwa ko yimanitse amaze kugerageza kwica umugore we.

Mu kwa Mbere w’ Iki cyumweru saa mbili n’iminota 5 z’umugoroba, uyu musore yanditse kuri paji iri mu mazina ye Dennis Yego ati “Rest in peace to me, tugenekereje mu kinyarwanda yagize ati ‘Nduhukire mu mahoro’”.

Yakongeyeho ati “Niba nkurimo amafaranga ngwino undebe ejo mu gitondo”.

Umuyobozi w’ agace byabereyemo, Walter Teno avuga ko ‘uyu mugabo n’umugore we bamugannye ku wa mbere bamubwira ko bafitanye amakimbirane, ndetse ko umugore yari yahukanye ariko bakaba bakeneye ko umuyobozi abagira inama’.

Umuyobozi amaze kubunga bemeye gutahana ariko nyuma umugabo yagerageje kwica umugore we amuteye icyuma. Magingo aya uyu mugore ari kuvurirwa mu bitaro by’ikitegererezo bya Kapsabet.

Umuyobozi wa Polisi mu gace ka Nandi , Samson ole Kine avuga ko uyu mugabo yimanitse mu giti kandi ko nta butumwa yigeze asiga.

Samson asaba abantu bafite ibibazo by’amakimbirane ko bagana abayobozi b’amadini n’abandi banyamwuga bakabagira inama.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA