AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Umugore wari umaze iminsi mike agizwe guverineri yapfanye n’ umugabo we

Umugore wari umaze iminsi mike agizwe guverineri yapfanye n’ umugabo we
25-12-2018 saa 10:18' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 4975 | Ibitekerezo

Impanuka ya kajugujugu yaraye ibereye mu gihugu cya Mexique yahitanye umugore witwa Martha Erika Alonso n’ umugabo we Rafael Moreno Valle wari umusenateri.

Iyi mpanuka ya kajugujugu yanahitanye abapilote babiri n’ undi mugenzi wari uyirimo. Byabaye kuri uyu wa Mbere nyuma y’ iminota mike ihagurutse muri Leta ya Puebla uyu mugore yari abereye guverineri.

Madamu Alonso w’ imyaka 45 yari amaze iminsi 10 gusa abaye guverineri kuko tariki 14 Ukuboza 2018 aribwo yarahiriye izi nshingano nshya.

Urupfu rwa guverineri Erika Alonso na Senateri Alonso rwemejwe na Perezida wa Mexique Andrés Manuel López Obrador.

Perezida Lopez Obrador mu butumwa yashyize kuri Twitter yihanganishije imiryango y’ aba banyapoliti.

Madamu Erika Alonso yari yatsinze Manuel Barbosa mu matora ataravuzweho rumwe. Barbosa yavuze ko ibyabaye ari ‘icyago kibabaje umuntu atakwifuriza mugenzi we’.

Senateri Moreno Valle yari yasimbuwe n’ umugore we kuko yayoboye Puebla kuva muri 2011 kugeza muri 2017.

Madamu Erika Alonso yari afite imyaka 45 niwe mugore wa mbere wari ubaye guverineri. Perezida Lopez yasabye ko hakorwa iperereza hakamenyekana ukuri ku cyatumye iyi kajugujugu ikora impanuka. Iyi kajuguju yagize ikibazo iri mu kirere ihita ihanuka irashya.

Iyi mpanuka ibaye mu gihe muri iki gihugu hakunze kuba impanuka za kajugujugu zigahitana abayobozi. Muri 2011 impanuka ya kajugujugu yahitanye Franisco Blake Mora wari Minisitiri w’ umutekano mu gihugu, no mu ntangiriro z’ uyu mwaka wa 2018 kajugujugu yarimo Minisitiri yakoze impanuka ihitana 13 Minisitiri ararusimbuka.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA