AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Umupolisi wa Uganda yasambanyirije umwana muri sitasiyo ya polisi

Umupolisi wa Uganda yasambanyirije umwana muri sitasiyo ya polisi
21-05-2019 saa 09:07' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 2701 | Ibitekerezo

Umupolisi ukorera kuri sitasiyo ya Lugazi mu gihugu cya Uganda yatawe muri yombi na bagenzi akekwaho gusambanyiriza mu biro umwana utarageza ku myaka y’ ubukure.

Patrick Lumumba icyaha akurikiranyweho bikekwa ko yagize tariki 13 Gicurasi 2019.

Umwana yahohoteye yiga mu ishuri ribanza ryo mu mujyi wa Lugazi afite imyaka 13.

Uyu mwana ni uwo muri zone y Gitega mu karere ka Buikwe.

Polisi ya Uganda ivuga ko uyu mwana w’ umukobwa yagiye kuri sitasiyo ya polisi agiye kurega umwana mugenzi we wari wamuhohoteye, umupolisi witwa Lumumba amubwira ko agiye kumufasha muri icyo kibazo.

Abayobozi babwiye Chimpreports ko uyu mupolisi yafatiwe mu cyuho amaze gusambanya uyu mwana w’ umukobwa w’ imyaka 13.

Amashuka hari yaguyeho amaraso yahise atwara nk’ ikimenyetso cy’ icyaha cyakozwe.

Uwo mupolisi n’ uyu mwana w’ umukobwa bakorewe isuzuma n’ abaganga kugira ngo babone ikimenyetso cya muganga cyemeza niba koko uwo mwana yasambanyijwe. Magingo aya uyu mupolisi aracyafunze.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA