AMAKURU

UKWEZI
cheno 2020

Umusore washakaga kwiyahurira yateje akavuyo mu mujyi rwagati imodoka zirahagarara

Umusore washakaga kwiyahurira yateje akavuyo mu mujyi rwagati  imodoka zirahagarara
14-01-2020 saa 09:11' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 6885 | Ibitekerezo

Umusore wiyitaga ‘Yesu’ yuriye ipoto y’ amashanyarazi ashaka kwiyahura akoreshe umugozi abaturage barahura biteza akavuyo mu mujyi.

Byabereye mu mujyi wa Nairobi kuri uyu wa Mbere tariki 13 Mutarama 2020. Uyu musore yuriye ipoto y’ amashanyarazi afite umugozi anawishyira mu ijosi avuga ngo ‘Njye ndi Yesu, ngarutse mu rungo’.

Abaturage bigishije uyu musore yisubiraho kucyemezo yari yafashe. Nk’ uko bigaragara kuri video iri kuzenguruka ku mbuga nkoranyambaga , uyu musore akigera hasi yahise yiruka abaturage bamwirukaho umujyi wose bagira ngo bamubaze impamvu yashakaga kwiyahura.

Bakimufata batangiye kumukubita kubera uburakari yari yabateye, polisi irahagoboka imwambiga amapingu iramutwara.

Kugeza ubu ntabwo haramenyekana icyari kigiye gutera uyu musore wari wambaye umupira w’ ingofero kwiyambura ubuzima.

Ishami ry’ umuryango w’ abibumbye ryita ku buzima OMS rigaragaza ko buri masagonda 40 umuntu apfa yiyahuye. Kwiyahura nicyo kintu cya 2 gihitana abantu benshi bari hagati y’ imyaka 15 na 30 nyuma y’ impanuka zo mu muhanda.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...