AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Umutwe w’Iterabwoba wa Islamic State wigambye igitero cy’i Kampala muri Uganda

Umutwe w’Iterabwoba wa Islamic State wigambye igitero cy’i Kampala muri Uganda
25-10-2021 saa 16:46' | By Editor | Yasomwe n'abantu 1396 | Ibitekerezo

Umutwe w’Iterabwoba wiyita Leta ya Kisilamu uzwi nka ISIS wigambye igitero cy’i Kampala muri Uganda cyahitanye umuntu umwe kigakomerekeramo abandi batatu.

Aljazeera yatangaje ko Islamic State yifashishije ubutumwa bwa Telegram ikigamba kiriya gitero cy’igiturika cyaturikiye muri restaurant iherereye i Kawempe mu Mujyi wa Kampala ahakunze kunyura abantu benshi.

Ubutumwa bw’uriya mutwe w’iterabwoba buvuga ko kiriya gitero ari icy’abayoboke bawo babarizwa muri Uganda kandi ko cyari kigambiriye ba maneka ba Leta ya Uganda bari bateraniye haya.

Ni igitero cy’igiturika cyaturitse ahagana saa z’umugoroba (21:00’) wo ku wa Gatandatu ubwo abantu basigaga igipfunyika cya kiriya giturika cyari kigizwe n’imisumari n’utundi dukoresho dutyaye tw’inzembe.

Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni na Polisi y’icyo gihugu, bemeje ko kiriya gitero ari icy’iterabwoba aho banashimangiye ko abakigizemo uruhare bose batangiye gushakishwa ndetse bazanatabwa muri yombi mu gihe kitarambiranye.

UKWEZI.RW


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA