AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Urukiko rwategetse ko ambasaderi wa Uganda mu Burundi atabwa muri yombi

Urukiko rwategetse ko ambasaderi wa Uganda mu Burundi atabwa muri yombi
28-05-2019 saa 12:53' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 4231 | Ibitekerezo

Umucamanza wo mu rukiko rw’ akarere ka Mukono muri Uganda Chief Magistrate Juliet Hantanga yategetse ko Rtd Maj Gen Matayo Kyaligonza n’ abesikoti be batabwa muri yombi kubera icyaha cyo gukubita umupolisikazi wari mu kazi ke.

Rtd Maj Gen Kyaligonza uhagarariye inyungu za Uganda mu Burundi n’ abarinzi be caporal Peter Busindiche na Pte John Okurut, urukiko rwategetse ko batabwa muri yombi bakazagezwa imbere y’ urukiko tariki 10 Kamena.

Ni mu gihe urukiko ruvuga ko rwabatumijeho inshuro nyinshi bakanga kurwitaba.

Abanyamategeko ba amb. Rtd Maj. Gen. Kyaligonza David Balondemu, Evans Ochieng na Caleb Alaka umukiliya wabo akurikiranywe n’ inkiko ebyiri bityo ngabwo abona uko azitaba zombi. Ngo akurikiranywe n’ urukiko wa Mukono akongera agakurikiranywa n’ urukiko rukuru rwa gisirikare.

Gen.Kyalingonza n’ abesikoti barashinjwa kuba tariki 24 Gashyantare uyu mwaka wa 2019 barakubise , Esther Namaganda, umupolisikazi wari mu kazi ke ahitwa Seeta, mukarere Mukono. Namaganda ni umupolisikazi ukora mu ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda.

Me Alaka yabwiye urukiko ko ibyo umukiriya we we akurikiranyweho biri gukurikiranwa n’ ishami ry’ igisirikare cya Uganda UPDF rishinzwe ikinyabupfura.

Yagize ati “Tariki 16 Mata 2019, urukiko rwa gisirikare rwaburanishije uru rubanza. Turasaba ko uru rukiko (urwa Mukono) rwahagarika uru rubanza”

Me Alaka avuga ko kuba uru rubanza ruri kuburanishwa n’ inkiko ebyiri ariyo mpamvu batigeze bitaba urukiko rwa Mukono.

Me Ochieng avuga ko urukiko rwa Mukono nta mpamvu rwari rufite yo gushyiriraho (Cpl Busindiche na Pte Okurut) impampuro zibata muri yombi kuko n’ ubusanzwe bari muri kasho.

Intumwa nkuru ya Leta ya Uganda, Jonathan Muwaganya yateye utwatsi ibivugwa n’ abavoka ba Rtd Maj. Gen. Kyaligonza.

Muwganya yavuze ko Kyaligonza atari mubagomba kuburanishwa n’ inkiko za gisirikare kuko yasezerewe mu gisirikare, bityo ngo kuba ataritabye urukiko rwa Mukono ni agasuzunguro agomba gutabwa muri yombi.

Dail monitor, ivuga ko Me Alaka yabwiye abanyamakuru ko bazajuririza icyemezo cy’ urukiko rwa Mukono cyo gushyiraho impapuro zita muri yombi Amb. Rtd Maj. Gen. Kyaligonza.

Mu isomwa ry’ uyu mwanzuro Umupolisikazi Namaganda n’ umugabo we Alphonse Musoni nawe w’ umupolisi bari mu rukiko.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA