konka coffee
KONKA

AMAKURU

UKWEZI
Minijust

Visi Perezida wa Nigeria yari apfiriye mu kwiyamamaza Imana ikinga ukuboko

Visi Perezida wa Nigeria yari apfiriye mu kwiyamamaza Imana ikinga ukuboko
4-02-2019 saa 09:00' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 2570 | Ibitekerezo

Kajugujugu yarimo Visi Perezida w’ igihugu cya Nigeria Yemi Osinbajo yakoze impanuka ubwo yari mu nziza ajya kwiyamamaza.

Prof Osinbajo nyuma y’ uko iyi kajugujugu ikoze impanuka yatangaje abinyuje kuri Twitter avuga ko ameze neza, anashimira itsinda ryari ritwaye iyi ndege yarimo uko ryitwaye mu kibazo bahuye nacyo ubwo bari muri Leta ya Kogi iri rwagati mu gihugu cya Nigeria.

Prof Osinbajo na Perezida Muhammadu Buhari barashaka kongera gutorwa mu matora ateganyijwe tariki 16 Gashyantare 2019.

Bwana Atiku Abubakar uhanganye na Perezida Buhari mu matora nawe yatangaje ko Visi Perezida Osinbanjo ni itsinda bari kumwe nta wakomeretse.

Prof Osinbajo w’ imyaka 61 yakomeje ibikorwa byo kwamamaza umukandida w’ ishyaka All Progressives Congress (APC) riri k’ ubutegetsi nyuma y’ impanuka yabaye ku wa Gatandatu tariki 2 Gashyantare 2019. Nyuma yashyize ahagaragara amashusho ye ari muri bisi ashagawe n’ ikivunge cy’ abantu bari bitabiriye kumva imigabo n’ imigambi y’ umukandida wa APC(Perezida Buhari).

Wole Soyinka, Umwanditsi w’ icyamamare wo muri Nigeria yamaze gutangaza ko adashyigikiye umukandida w’ ishyaka riri k’ ubutegetsi.

Iyi kajugujugu yakoze impanuka irimo abantu 12 ariko ku bw’ amahirwe bose bavuye ari bazima. Icyateye iyi mpanuka ntabwo kiramenyekana.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
konka Monaco
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...