AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Abasirikare 18 ba M23 bazamuwe mu mapeti barimo umwe winjiye mu cyiciro cy’Abajenerali

Abasirikare 18 ba M23 bazamuwe mu mapeti barimo umwe winjiye mu cyiciro cy’Abajenerali
25-01-2024 saa 09:55' | By Editor | Yasomwe n'abantu 1599 | Ibitekerezo

Umutwe wa M23 wazamuye mu ntera abasirikare bayo 18, barimo umwe wakuwe ku ipeti rya Colonel, ahabwa irya Brigadier General, ndetse na babiri bahawe irya Colonel.

Izamurwa mu ntera ry’aba basirikare, rikubiye mu itangazo ryashyizweho umukono na Perezida wa M23, Betrand Bisimwa, ryagiye hanze kuri uyu wa Kane tariki 25 Mutarama 2024.

Aba bazamuwe mu ntera, ni Colonel Gacheri Musanga Justin, wazamuwe ku ipeti rya Brigadier General.

Hari kandi babiri bari bafite ipeti rya Colonel, bazamuwe ku ipeti rya Colonel, bakuwe ku rya Lieutenant Colonel, ari bo Lieutenant Colonel Nsanze Nzamuye Jimmy na Lieutenant Colonel Karangwa Bahire Justin.

Naho abandi batandatu bari bafite ipeti rya Majoro, bakaba bazamuwe ku ipeti rya Lieutenant Colonel, ari bo Major Nsengiyumva Mutekano Innocent, Major Mbanjimbere Innocent, Major Makomanri Ruben, Major Kasongo Papy, Major Mwiseneza Gakwaya Christian, na Major Willy Ngoma usanzwe ari umuvugizi wa M23 mu bya gisirikare.

Naho abandi basirikare icyenda bari bafite ipeti rito, na bo bazamuwe ku ipeti ryo mu cyiciro cy’Abofisiye bato, ari ryo rya Sous Lieutenant.

UKWEZI.RW


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA