AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Hagaragaye gihamya ko Imbonerakure z’i Burundi nazo zinjiye mu rugamba rwo guhashya M23

Hagaragaye gihamya ko Imbonerakure z’i Burundi nazo zinjiye mu rugamba rwo guhashya M23
31-01-2024 saa 12:58' | By Editor | Yasomwe n'abantu 1036 | Ibitekerezo

Amakuru aturuka ahari kubera imirwano ihanganishije umutwe wa M23 na FARDC n’izindi mpande zaje gufasha iki gisirikare cya Leta ya Congo Kinshasa zirimo Ingabo z’u Burundi, aravuga ko imbonerakure na zo zamaze kwinjira muri uru rugamba.

Ni nyuma y’uko mu minsi ishize, hari urubyiruko rusanzwe rushamikiye ku Ishyaka rya CNDD-FDD riri ku butegetsi mu Burundi, ruzwi nk’Imbonerakure rusoje imyitozo, aho byavugwaga ko rugiye koherezwa mu rugamba rwo guhangana na M23.

Amakuru ava muri Kivu y’Epfo mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, aravuga ko ingabo z’u Burundi zo zimaze iminsi zifatanya na FARDC na FDLR, ubu ziri gufashwa n’Imbonerakure.

Uwashyize hanze amakuru, yavuze ko Abanyamulenge batuye muri ibi bice biri kuberamo imirwano, bemeje ko urwo rubyiruko rw’Abarundi rwamaze kwifatanya n’Igisirikare cyabo.

Mu butumwa bwatanzwe n’umwe usanzwe akurikiranira hafi iyi mirwano, witwa Mugenzi Felix ku rubuga nkoranyambaga rwa X, yagize ati “Dore ifoto y’abasirikare b’u Burundi bari kwisuganyiriza muri Kivu y’Epfo. Abanyamulenge bemeje uruhare bw’igisirikare cy’u Burundi n’Imbonerakure, bari kurwana ku ruhande rumwe na Mai-Mai na FDLR, mu bitero biherutse kugabwa mu bice bitandukanye.”

Uyu kandi yanagaragaje ifoto y’abarwanyi batonze umurongo, bagaragara nk’abikoreye imizigo ndetse n’intwaro.

Ni mu gihe umutwe wa M23 umaze iminsi utabaza, uvuga ko uruhande bahanganye rukomeje kwica inzirakarengane z’Abasivile, rukoresheje imbunda za rutura.

UKWEZI.RW


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA