AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Kajugujugu ya MONUSCO yari ishyiriye ubutabazi FARDC yagabweho igitero n’abakomeje kuba urujijo

Kajugujugu ya MONUSCO yari ishyiriye ubutabazi FARDC yagabweho igitero n’abakomeje kuba urujijo
3-02-2024 saa 08:35' | By Editor | Yasomwe n'abantu 1310 | Ibitekerezo

Umuryango w’Abibumbye wababajwe n’igitero cyagabwe kuri kajugujugu y’Ingabo zawo ziri mu butumwa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (MONUSCO), ubwo yari ishyiriye ubutabazi Ingabo z’iki Gihugu (FARDC).

Ni igitero cyabaye kuri uyu wa Gatanu tariki 02 Gashyantare 2024 nk’uko byatangajwe Jean-Pierre Lacroix, intumwa yihariye y’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye.

Mu butumwa yanyujije kuri X, Jean-Pierre Lacroix yagize ati “Namenyeshejwe kandi mbabazwa n’igitero cyagabwe kuri kajugujugu ya MONUSCO cyabaye uyu munsi ubwo Ingabo za Afurika y’Epfo ziri mu butumwa bw’amahoro yari ijyanye ubufasha bw’imiti ku nkomere z’abasirikare ba FARDC.”

Uyu Muyobozi mu Muryango w’Abibumbye, ntiyavuze uwagabye iki gitero ku ndege ya MONUSCO, mu gihe imirwano ihanganishije FARDC na M23 ikomeje.

Gusa umutwe wa M23 washyizwe mu majwi ko ari wo warashe iyi ndege, mu gihe wo ntacyo urabivugaho.

Ni mu gihe bivugwa ko ubwo iyi ndege yaraswagaho, yakomeje urugendo ariko yangiritse, ikaza kugwa ku kibuga cy’Indege cya Goma, mu gihe babiri barimo ; umupilote n’umuganga, bakomeretse.

Umutwe wa M23 wakunze gushinja MONUSCO gufasha FARDC, mu rugamba, mu gihe izi ngabo ziri mu butumwa bwo kubungabungira umutekano abaturage.

M23 kandi muri iki cyumweru wakomeje gushinja uruhande bahanganye rurimo FARDC, FDLR, ingabo z’u Burundi n’iza SADC, kuba barakomeje kwivugana abaturage bo mu bice binyuranye mu bitero bya rutura bakomeje kugaba.

UKWEZI.RW


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA