AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Nyuma ya Kongo, na Nigeria impapuro z’ itora zafashwe n’ inkongi y’ umuriro

Nyuma ya Kongo, na Nigeria impapuro z’ itora zafashwe n’ inkongi y’ umuriro
11-02-2019 saa 08:49' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 602 | Ibitekerezo

Icyumba cya Komisiyo y’igihugu y’ amatora ya Nigeria cyari kibitsemo impapuro n’udusanduku by’itora cyahiye byose birakongoka. Ibi bibaye habura iminsi mike ngo batore Umukuru w’igihugu.

Ibi ni nako byagenze ubwo Repubulika ya Demukarasi ya Kongo yaburaga iminsi mike ngo yinjire mu matora y’ umukuru w’ igihugu yabaye tariki 30 Ukuboza 2018.

Ibi biro biherereye muri Leta ya Plateau byatwitswe n’umuriro ukomeye kugeza ubu icyawuteye kikaba kitaramenyekana.

Umuvugizi wa Komisiyo y’amatora yabwiye BBC ko gushya kwa kiriya cyumba bizasubiza inyuma imyiteguro y’amatora.

Amatora y’Umukuru w’igihugu yagombaga kuzaba mu byumweru bibiri biri imbere. Kugeza ubu abaturage bagera kuri miliyoni 84 nibo biyandikishije kuri lisiti y’itora

Babiri bakomeye mu baharanira kuyobora Nigeria ni Perezida Muhamud Buhari n’uwahoze ari Visi Perezida wa Nigeriya witwa Atiku Abubakar.

Uyu muriro ubaye impanuka ya kabiri mu gihe yibasiye Nigeria iri mu myiteguro y’ amatora ya Perezida kuko mu minsi ishize kajugujugu yarimo Visi Perezida w’ igihugu Yemi Osinbajo yakoze impanuka ubwo yari mu nziza ajya kwamamaza umukandida w’ ishaka riri k’ ubutegetsi gusa ku bw’ amahirwe iyi mpanuka ntawe yahitanye muri 12 bari muri iyi kajugujugu.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA