AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

RDC : Nyuma y’uko hatumijwe imyigaragambyo y’igitaraganya Guverinoma yahise ibyinjiramo

RDC : Nyuma y’uko hatumijwe imyigaragambyo y’igitaraganya Guverinoma yahise ibyinjiramo
26-12-2023 saa 12:48' | By Editor | Yasomwe n'abantu 340 | Ibitekerezo

Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yatangaje ko yiteguye kuburizamo imyigaragambyo yatumijwe n’abakandida batari kunyurwa n’ibiva mu matora bahamagariye abambari babo kuramukira mu myigaragambyo.

Iyi myigaragambyo iteganyijwe kuri uyu wa Gatatu tariki 27 Ukuboza 2023, yatumijwe n’abakandia bari bahatanye mu matora y’Umukuru w’Igihugu, barimo Martin Fayulu, Denis Mukwege n’abandi, basabye abayoboke babo ko kuri uyu wa Gatatu baramukira mu mihanda i Kinshasa.

Aba bakandida bavuga ko hari inenge zikomeye zabaye mu matora y’Umukuru w’Igihugu yabaye tariki 20 Ukuboza 2023 zidakwiye kwihanganirwa.

Gusa iyi myigaragambyo yamaganywe kandi iteshwa agaciro na Minisitiri w’Intege Wungirije ushinzwe Umutekano w’Imbere mu Gihugu, Peter Kazadi watanze umuburo ku bazitabira iyi myigaragambyo.

Yagize ati “Tuzi neza ko hariho imyiteguro igamije guteza akaduruvayo. Ibivugwa n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi nyuma y’amatora ko bazigaragambya, kuko batsinzwe, barashaka gushyira Igihugu mu muriro w’amaraso. Ku giti cyanjye no ku mabwiriza yanjye, icyo dushyize imbere no ugucungira umutekano uhagije abaturage n’ibyabo. Ibikorwa byose byaba ibigaragara cyangwa ibitagaragara, byamaze gutahurwa.”

Yakomeje yizeza Abanyekongo ko “Nta kintu na kimwe kibi kizabaho.”abasaba guha agaciro amajwi akomeje gutangazwa na Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, kandi ko atararangira ahubwo ko azakomeza gutangazwa buhoro buhoro.

Ati “Sinumva impamvu mu gihe hataratangazwa ibyavuye mu matora bya burundu, hari abashyira imbere intugunda. Ni ibintu byumvikana ko iyo myigaragambyo yabo itemewe n’amategeko. Intego yabo ni ugushyira Igihugu mu bibazo.”

Atangaje ibi mu gihe ishyaka rya Moise Katumbi ukomeje kuza akurikiye Tshisekedi mu majwi, ryamaze kwemeza ko ari we watsinze amatora, ndetse bamwe mu banyapolitiki bamushyigikiye, bakaba bavuze ko biteguye kurwana urugamba rw’abashaka kwiba amajwi umukandida wabo.

UKWEZI.RW


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA