Biruta kandi yavuze ko Guverinoma y’u Rwanda ifite amakuru yizewe ko FARDC iri gukorana na FDLR mu rwego rwo gufasha uyu mutwe gushinga ibirindiro hafi y’u Rwanda kugira ngo ujye ubasha guhungabanya umutekano w’abaturarwanda.
Yavuze kandi ko Guverinoma y’u Rwanda yanaganiriye n’abahagarariye Ibihugu byabo mu Rwanda ikabereka uburyo MONUSCO na yo ikomeje kurebera ibi bikorwa by’ubushotoranyi biri gukorwa na FARDC.
Ministre w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda Vincent Biruta, amaze kubibwira itangazamakuru mu kiganiro cyagarutse ku bibazo biri hagati y’u Rwanda na congo.
Dr Vincent Biruta yavuze kandi ko u Rwanda rwamenyesheje aba bahagarariye Ibihugu byabo mu Rwanda ko Igihugu kitazakomeza kurebera mu gihe ibikorwa nk’ibi by’ubushotoranyi byakomeza kuko u Rwanda rufite inshingano zo kurinda abaturage barwo.
Ririya tangazo ry’Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda, ryanavuze ko hari abasirikare babiri b’u Rwanda bashimuswe na FARDC ifatanyije na FDLR ubu bakaba bari mu maboko y’uyu mutwe.
Dr Biruta yavuze ko DRC nitarekura abasirikare b’u Rwanda ikanakomeza kurasa mu Rwanda, na rwo rufite uburenganzira n’ubushobozi bwo gusubiza mu buryo bwa gisilikare.
Vincent Biruta yabwiye itangazamakuru ko abahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda, yabasobanuriye uko ibibazo biri hagati y’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo birimo imyitwarire y’ingabo zoherejweyo kubungabunga amahoro, MONUSCO.
U Rwanda rushinja Kongo gushimuta abasirikare babiri barwo, mu gihe rwo rushinjwa gushyigikira umutwe wa M23. Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Dr Vincent Biruta, mu kiganiro n’abanyamakuru yavuze ko ingabo za RDC zirimo gukorana na FDLR mu mugambi wo kuyifasha kugera hafi y’u Rwanda ngo ijye iruhungabanyiriza umutekano.
Ministre Biruta yumvikanishije ko amakuru u Rwanda rufite, ari uko ingabo za Repubulika ya Demokarasi ya Congo, zifatanije na FDLR, baza kurwana, babahaye impuzankano, akaba ari bo bashyira imbere, muri gahunda ya FDLR ifite yo kujya bakora ibikorwa by’iterabwoba mu Rwanda".
Ministre Biruta yasobanuye ko basobanuriye abahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda, ubushotoranyi bwakozwe na Kongo aho yagiye itera ibisasu mu Rwanda byakomerekeje abaturage ndetse bigasenya n’ibikorwa remezo.
Ministre Biruta yumvikanisha ko ibi bikorwa by’urugomo batazakomeza kubirebera.
Ministeri y’ububanyi n’amahanga yeretse amashusho agaragaza abayobozi banyuranye ndetse n’abaturage ba Kongo bakangurira bagenzi babo kwinjira mu mirwano n’abanyarwanda.
Minisitiri Biruta atangaza ko biteye isoni kuba bikorwa ingabo za Loni zirebera. Biruta yagize icyo avuga ku basirikare bafatiwe muri kongo, yemeza ko nta basirikare b’u Rwanda bari muri kongo. Ministre Biruta yahakanye amakuru avuga ko ingabo z’u Rwanda zaba ziri mu mugambi wo gufatanya n’iza kongo mu kurwanya imitwe irwanya ibihugu byombi iri muri kongo.
Kugeza ubu Leta ya Kongo yamaze guhagarika indege ya Rwanda air yakoreraga ingendo muri kongo. Biruta avuga ko kugeza ubu abaturage begeranye na Repubulika ya Demuakrasi ya Kongo, basabwa kwitwararika mu ngendo bakorera muri kiliya gihugu.
Dr Biruta yavuze ko ubu hari kuba ibiganiro byo kurebera hamwe uburyo impande zombi zakumvikana mu mahoro.
Ati "Ibiganiro byaratangiye, mwumvise ko ejo Perezida Macky Sall yavuganye na Perezida wacu, yanavuganye na Perezida Tshisekedi, ntekereza ko na Perezida wa Angola arimo kugerageza kubavugisha. Twizeye ibi biganiro n’uburyo bw’akarere bwashyizweho ndetse na AU."
Yavuze ko mu gihe inzira y’ibiganiro yaba yanze ndetse RDC igakomeza kugaragaza ubushotoranyi byaba ngombwa ko n’ingabo z’u Rwanda zirwanaho.
Ati “Gutera ibisasu nibikomeza, abasirikare bafashwe nibatarekurwa tuzakora iki ? Icyo navuze kandi n’uyu munsi nabivuze, dufite inshingano zo kurinda abaturage bacu no kurinda imipaka y’igihugu cyacu."
"Igihugu iyo gitewe kiritabara, biravuga ngo bikomeje ntabwo twakomeza ngo twicare dutegereze ko abaturage bacu bahora baraswa buri munsi, ushatse aze ashimute abo ashatse bose, kandi mu byo navuze mu nama y’Umuryango w’Ubumwe bwa Afurika i Malabo, navuze neza ko dufite uburenganzira bwo gusubiza byo kwirwanaho, igihe dutewe.”
Yakomeje avuga ko “Icyo twifuza ni uko ibyo bikorwa byahagarara, turifuza ko bariya basirikare barekurwa, ariko ubwo ibitero bikomeje, umutekano w’igihugu cyacu ugakomeza kubangamirwa, twaba dufite uburenganzira bwo kwirwanaho kandi muzi neza ko ubushobozi turabufite.”
Mu gihe u Rwanda rukomeje gushinja RDC ubushotoranyi, iki gihugu na cyo kivuga ko u Rwanda narwo rushyigikiye umutwe wa M23 umaze iminsi warubuye imirwano.
Ku bijyanye n’ibi birego, Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, Alain Mukularinda aherutse gutangaza ko M23 ari ikibazo bwite cya Congo ikwiye gukemura aho kubigereka ku baturanyi.
Ntituzi impamvu Kongo yaba idushakaho intambara|Barayidukururamo batwoherezaho amabombe||Hon Biruta