AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Amerika yongeye kwatsa Umuriro hagati y’u Rwanda na Congo, ibindi bihugu bisabwa ’kurangiza icyiswe ubunyamaswa buteza urupfu’

Amerika yongeye kwatsa Umuriro hagati y’u Rwanda  na Congo, ibindi bihugu bisabwa ’kurangiza  icyiswe ubunyamaswa buteza urupfu’
28-10-2022 saa 06:33' | By Habineza Gabriel | Yasomwe n'abantu 3934 | Ibitekerezo

Amerika yasabye igisirikare cy’u Rwanda (RDF) kureka gufasha umutwe w’inyeshyamba wa M23 mu mirwano urimo n’ingabo za leta ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo (FARDC).

Ku wa kane habaye indi mirwano hagati y’ingabo za leta ya DR Congo n’umutwe w’inyeshyamba wa M23 ku muhanda uhuza Goma ,umurwa mukuru w’intara ya Kivu ya ruguru n’indi mijyi yo mu burasirazuba.

Patrick Muyaya, Minisitiri wa DR Congo ushinzwe itangazamakuru akaba n’umuvugizi wa leta, yavuze ko igihugu cye gishima "ahantu hasobanutse leta y’Amerika ihagaze ho kwamagana ubufasha u Rwanda ruha M23".

Mu butumwa bwo kuri Twitter, Minisitiri Muyaya yasabye ibindi bihugu gukurikiza urugero rw’Amerika kugira ngo harangire "ubu bunyamaswa buteza urupfu no kuva mu byabo kw’abaturage bacu benshi".

Nta cyo RDF yari yatangaza ku mugaragaro kuri ibi ishinjwa n’Amerika, ariko mu gihe cyashize leta y’u Rwanda yahakanye ivuga ko nta ho ihuriye na M23.

M23 na yo ihakana gufashwa n’u Rwanda, mu gihe gishize umuvugizi wayo yabwiye BBC Gahuzamiryango ko "nta n’urushinge" ihabwa na leta y’u Rwanda.

Leta y’u Rwanda ishinja leta ya DR Congo gukorana n’umutwe wa FDLR urwanya ubutegetsi bw’u Rwanda ukorera mu burasirazuba bw’icyo gihugu.

Ariko mu nteko rusange ya ONU yo mu kwezi kwa cyenda uyu mwaka, Perezida wa Congo Félix Tshisekedi yavuze ko ibyo ari "urwitwazo" rwa leta y’u Rwanda rudafitiwe gihamya rwo gutuma ikomeza gushotora Congo.

Tshisekedi yavuze ko FDLR "yaciwe umutwe ihinduka ubusa" binyuze mu bikorwa FARDC yagiye ikorana na RDF mu myaka ishize.

Ivomo:BBC


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA