Mu gihe Amerika ikomeje gushyira u Rwanda ku gitutu irusaba gufungura Rusesabagina , Umwanditsi Dr Rusa Bagirishya usanzwe ari n’inzobere mu by’ubukungu na Politiki, ashimangira ko nta kindi bitwaje uretse inkunga batera u Rwanda cyange ko atari we ufunzwe wenyine kandi batamukunda kurusha Perezida Kagame.
Mu kiganiro na UKWEZI ,Dr Rusa avuga ko Amerika ishyira igitutu ku gihugu gikora uko ishaka kuko igitera inkunga,aha agaruka ku biherutse gutangazwa n’Umusenateri wa Amerika aho yasabye ko u Rwanda rwarekura Rusesabagina bitaba ibyo rugahagarikirwa inkunga ruterwa na Amerika.
Dr Rusa akomeza avuga ko muri Afurika nta Leta zibaho kuko zishyirwaho n’ibindi bihugu bityo ko usanga Amarika ihorana ubwoba yumva ko Afurika igiye kubacika bityo ko igize amahirwe ikigobotora izi nkunga ikibazo cyaba gikemutse, ati’’ Abo bantu bavuga ngo nibafungurwe rimwe na rimwe nibo baba babahaye amafaranga ngo bateze umtekano muke mu gihugu’’
Ashimangira ko Afurika ntacyo ikeneye kuri Amerika cyangwa I Burayi ahubwo ko aribo bayikeneye .
Agaruka kuri Rusesabagina ati’’ Ni agasuzuguro, none se bariya bantu bakunda Rusesabagina kurusha uko Kagame amukunda,guhana umuntu si uko umwanga, njyewe nibaza ko Kagame atanga Rusesabagina, si umunyarwanda se ?.Uwo munyamerika apfana iki na Rusesabagina.Kugira uburenganzira bwo gutura muri Amerika ntibiguhindura kutaba Umunyafurika’’
Ashimangira ko na Rusesabagina iyo abonye umwirabura muri Amerika amukunda kurusha wa munyamerika,ati’’ Simbona igituma nshobora kuza iwawe nkakwigisha uko ugomba gukunda umwana wawe, turi abavandimwe twebwe abanyafurika , bariya bantu ntabwo bakunda Rusesabagina kurusha Perezida Kagame, gusa ni uko bamuha inkunga nta kindi, baramukangisha ibyo ngibyo kandi Rusesabagina ntabwo ariwe ufunzwe wenyine’’
Akomeza avuga ko Amerika ariyo ifunga nabi kurusha ibindi bihugu atanga urugero kuri Gereza ya Guantanamo n’andi magereza agera kuri 600 ifite hirya no hino ku Isi ariko akaba ari I Kuzimu ariko ko ntawe ubavuga kuko bagutera inkunga ahubwo bakakwereka ko utari umuntu ndetse bakerekana ko uri umuntu mubi kuri mwene wanyu.
Ati’’ N’abo bamwiruka inyuma ngo bamufunguze ntawamenya ibyabo , ibyo sinabihamya, ariko kenshi ibyo twabonye mu bindi bihugu byo muri Afurika, abo bagutumye bakagira ibyago ugafatwa , nibo bazaga kuvuza induru ngo nibakurekure, hari ibyo mwasezeranye, hari amafaranga baguhaye, hari intwaro baguhaye bakabona ntibigeze ku cyo bashakaga bikaba ikibazo ariko ibyo ni ibintu Afurika ikwiye kuvamo’’
Akomeza avuga ko muri Sosiyete guhanwa wakoze ikosa ari ibintu bisanzwe ahubwo ko ikibi ari ukurengana .
Umwanditsi Dr Rusa Bagirishya usanzwe ari n’inzobere mu by’ubukungu na Politiki, ashimangira ko impamvu Umuryango w’Ubumwe bwa Afurika ntacyo uvuga ku bikorerwa abanyafurika cyangwa abirabura muri rusanga ari uko uterwa inkunga n’u Burayi ndetse na Amerika bityo ko bibaye byiza wafunga imiryango kuko ntacyo umaze.
Avuga ko akenshi usanga aba bantu bafatwa cyangwa abarwanya ubutegetsi bahabwa inkunga na Amerika cyangwa u Burayi aho bica bene wabo b’Abanyafurika maze bafatwa igitutu kikaza ngo bafungurwe hatitawe ku bishwe.
Amerika ivuga ko Leta y’u Rwanda yakoresheje uburyo bufifitse gushukashuka no guta muri yombi Bwana Rusesabagina, bityo ikirengagiza inzira ziteganywa n’amategeko y’Amerika zerekeye gusaba no guhererekanya abakekwaho ibyaha.
Ivuga ko ibyo byishe itegeko ry’Amerika rigena inzira z’uko abakekwaho ibyaha birimo n’iby’iterabwoba bagomba gukurikiranwa cyangwa bagahabwa ibindi ibihugu bibakurikiranyeho ibirego nshinjabyaha.
Urukiko rw’Ubujurire mu Rwanda rwanzuye ko Paul Rusesabagina n’abareganwa nawe bahamwa n’ibyaha birimo iterabwoba rugumishaho imyaka 25 y’igifungo yari yakatiwe.
Muri Nzeri (9) 2021 Rusesabagina na Callixte Nsabimana ’Sankara’ bakatiwe gufungwa imyaka 25 undi 20 bahamijwe ibyaha byo kuba mu mutwe w’iterabwoba no gukora iterabwoba.
Bariya Banyamerika ntibarusha Perezida Kagame gukunda Rusesabagina||Bamukangisha imfashanyo||Dr Rusa